Bigoranye, Amavubi yahawe ikarita itukura yongeye kunganya na Cap-Vert (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Ugushyingo 2020 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yanganyije n’iya Cap-Vert ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa kane wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

Amavubi yaherukaga kunganyiriza i Praia, yagowe n’uyu mukino wo kwishyura wabereye i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri, aho abakinnyi bakoze amakosa menshi mu minota ya mbere.

Uburyo bwa mbere Amavubi yabonye ni ubwo ku munota wa gatandatu, aho Kagere Meddie yagerageje ishoti n’imoso ku mupira yari ahawe na Niyonzima Haruna, ariko umupira unyura inyuma y’izamu.

Abakinnyi basatira ba Cap-Vert barimo Ryan Mendes na Lisandro Semedo, bashyize ba myugariro b’Amavubi ku gitutu, ariko umunyezamu Kwizera Olivier akomeza kubyitwaramo neza.

Ikipe y’u Rwanda yasigaye mu kibuga ari abakinnyi 10 ubwo ku munota wa 28, Niyonzima Ally yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma y’uko iya mbere yayibonye ku munota wa 11, akiniye nabi Nuno Borges.

Cap-Vert na yo yakomeje gushaka igitego ndetse ibona amahirwe yo gutsinda mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, ariko Jamiro Monteiro warebanaga n’izamu, atera umupira hejuru yaryo.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku Amavubi, Mashami Vincent akuramo Meddie Kagere wasimbuwe na Muhire Kevin mu gihe ku munota wa 56, Sugira Ernest yinjiye mu kibuga asimbura Jacques Tuyisenge wagize imvune.

Izi mpinduka ntabwo zafashije Mashami cyane kuko n’ubundi yakomeje gusatirwa cyane ariko umunyezamu Kwizera Olivier ntiyorohera ubusatirizi bwa Cap-Vert.

Kwinjira mu kibuga kwa Nshuti Dominique Savio, byahaye imbaraga Amavubi yanyuzagamo agasatira nubwo nta buryo bukomeye bugana mu izamu yabonye.

Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe irebye mu izamu, u Rwanda rukomeza kuba ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n’amanota abiri mu mikino ine.

Cameroun iyoboye itsinda n’amanota 10, ikurikiwe na Cap-Vert ifite amanota ane, aho iyanganya na Mozambique ifite umwenda w’ibitego bitatu.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Amavubi: Kwizera Oilivier, Ombarenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Mukunzi Yannick, Ally Niyonzima, Bizimana Djihad, Haruna Niyonzima (c), Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie

Cap-Vert: Vozinha Dias, Stopira Santos Tavares, Steven Fortes, Carlos Ponck, Steve Furtado, Nuno Borges, Jamiro Monteiro, Ryan Mendes (C), Lisandro Semedo, Willis Furtado na Julio Tabares.

Abakinnyi b'amakipe yombi bageze mu kibuga
Manzi Thierry, Mukunzi Yannick na Niyonzima Ally baririmba Rwanda Nziza
Abasimbura b'Amavubi baririmba indirimbo y'Igihugu
Umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent, aririmba Rwanda Nziza
Mu myanya y'icyubahiro, bari bicaye bashyizemo intera mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Abakinnyi ba Cap-Vert babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga
Kapiteni w'Amavubi, Haruna Niyonzima n'uwa Cap-Vert, Ryan Mendes bahererekanya ibirango by'amakipe bahagarariye
Rwatubyaye Abdul akura umupira kuri rutahizamu wa Cap-Vert
Umusifuzi Andofetra Avombitana Rivolala aha Niyonzima Ally ikarita ya kabiri y'umuhondo
Niyonzima Ally asohoka mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita itukura
Kapiteni wa Cap-Vert, Ryan Mendes, afunga umupira n'igituza
Ryan Mendes yari yazonze abakinnyi b'Amavubi barimo Imanishimwe Emmanuel
Myugariro Imanishimwe Emmanuel ahagarika umupira wari uje mu kirere
Amavubi yakoze amakosa menshi muri uyu mukino
Jamiro Monteiro atera umupira ubwo yari asatiriwe na Bizimana Djihad
Niyonzima Ally ahanganiye umupira na Julio Tavares
Meddie Kagere ashoreye umupira mu gihe yari akurikiwe na Steve Furtado
Meddie Kagere agaragaza kutishima nyuma yo gutera umupira yahawe na Tuyisenge hanze
Yannick Mukunzi ari mu bitwaye neza ku ruhande rw'u Rwanda
Mukunzi Yannick ashoreye umupira
Bizimana Djihad atereka umupira muri koruneri
Tuyisenge Jacques na Julio Tavares mu kirere, batanguranwa umupira
Umunyezamu Kwizera Olivier yitegura gutera imbere umupira
Kapiteni w'Amavubi, Haruna Niyonzima, akurikiye umupira
Jamiro Monteiro agerageza ishoti ubwo yari hagati y'abakinnyi b'Amavubi
Nshuti Dominique Savio yafashije u Rwanda gusatira mu minota ya nyuma
Abakorerabushake binjira mu kibuga gutwara Mukunzi Yannick wari umaze kuvunika
Mukunzi Yannick yasohotse mu kibuga ari ku ngobyi
Ricardo Gomes ahindura umupira
Mukunzi Yannick asatira Djaniny wari umaze gutera umupira n'umutwe
Nshuti Dominique Savio wagiye mu kibuga asimbuye, ashoreye umupira
Cap-Vert yarushije cyane u Rwanda muri uyu mukino
Umwana utora imipira, atera imiti yica virusi ya COVID-19
Umunyezamu Kwizera Olivier atera umupira imbere ashakisha bagenzi be
Sugira Ernest mu kirere, atera umupira n'umutwe
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yakurikiye uyu mukino
Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .