Luvumbu yashyize umukono ku masezerano ye muri Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, tariki 31 Ukuboza 2022.
Ni umuhango wabereye ku Biro bya Rayon Sports biherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Yahageze atwawe mu modoka na Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle.
Luvumbu ari mu bakinnyi bashya bazagaragara mu mwambaro wa Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda, izatangira tariki 20 Mutarama 2023.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano Luvumbu yasezeranyije Aba- Rayons kubaha ibyishimo.
Uyu mukinnyi yasesekaye i Kigali ku wa Gatatu, tariki 28 Ukuboza 2022. Yagarutse muri iyi kipe y’igikundiro yigeze gukinira mu 2021 mbere yo kwerekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola.
Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya gatanu n’amanota 28. Ni inyuma ya AS Kigali ya mbere n’amanota 30, inganya na Kiyovu Sports ndetse na APR FC na Gasogi United zifite amanota 28 mu mikino 15 zakinnye.
Luvumbu Nzinga w’imyaka 29 y’amavuko yatangiye kumenyekana cyane mu 2014 ubwo yakiniraga AS Vita Club y’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yayivuyemo mu 2017 ahita yerekeza muri Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi.
Mu 2018, Héritier Luvumbu yerekeje muri Association Sportive des Forces Armées Royales (AS FAR) yo muri Maroc, mu 2019 yayivuyemo yerekeza muri Club Athletic Youssoufia Berrechid ari na yo yavuyemo yinjira muri Rayon Sports.
Kuva mu 2014 ni bwo uyu mukinnyi yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Les Léopards”, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda.
Muri Rayon sports hakomeje kuvugwa andi mazina y’abakinnyi ishobora kwibikaho muri iri soko ryo mu kwa mbere nka rutahizamu wa Etincelles FC witwaye neza mu gice kibanza cya shampiyona atsinda ibitego icyenda Sumaila Moro n’Umunya-Maroc Youssef Rhab na we wahoze muri Gikundiro.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu bidasubirwaho agiye gusinya amasezerano y’amezi atandatu nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports.
Luvumbu yageze ku biro bya Rayon Sports biri ku Kimihurura aho agiye gushyira umukino ku masezerano yo kuyikinira. pic.twitter.com/rKDbsdQq30
— IGIHE Sports (@IGIHESports) December 31, 2022












Amafoto: Ntare Julius
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!