00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikino ya gicuti y’u Rwanda na Sudani yemejwe bidasubirwaho

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 Ugushyingo 2022 saa 01:58
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kitari gito abafite mu nshingano Ikipe y’Igihugu batemeranywa ku mikino ‘Amavubi’ azahuramo na Sudani hemejwe amatariki izabera ndetse n’aho izabera bitarenze uku kwezi k’Ugushyingo 2022.

Imikino ya gicuti izahuza u Rwanda na Sudani izakinwa ku wa 17 na 19 Ugushyingo 2022, kuri Stade ya Kigali.

Imikino ibiri u Rwanda ruzakina na Sudani yose yasabwe n’iki gihugu rurayemera, ndetse byemezwa ko igomba gukinirwa mu Rwanda, ikanabera kuri stade imwe, nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, Muhire Henry.

Yagize ati "Ikipe y’u Rwanda irakina n’iya Sudani, umukino ubanza uzaba tariki ya 17 Ugushyingo, n’undi ukinwe tariki 19 Ugushyingo 2022. Ni imikino ya gicuti izakinwa biturutse ku busabe bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sudani.’’

Iyi mikino izakinwa mu matariki yagenwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ku ngengabihe yayo.

Muhire yakomeje avuga ko bari gusaba ko wakinirwa kuri Stade ya Kigali kugeza ubu itujuje ibisabwa ngo yakire imikino mpuzamahanga bigakorwa mu rwego rwo kwegereza ikipe abafana.

Yagize ati "Turi gusaba FIFA nk’uko ari yo ifite mu nshingano iyi mikino ko twayisaba aho ibera. Turi gusaba ko yabera kuri Stade ya Kigali mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umupira w’amaguru kubona ikipe yabo hafi, nubwo itujuje ibisabwa na FIFA."

U Rwanda ruheruka gukina imikino ya gicuti muri Maroc muri Nzeri 2022. Muri iyo mikino umwe yawukinnye na Guinée équatoriale urangira nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’indi, kuko yanganyije 0-0. Undi yawutsinzwe na DCMP yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-1.

U Rwanda ruheruka gukina na Guinée équatoriale binganya 0-0 mu mukino wa gicuti wabereye muri Maroc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .