Mu Ugushyingo 2021 ni bwo Karim Benzema w’imyaka 34, yakatiwe. Urukiko rwa Versailles rwategetse ko acibwa ihazabu ya 75.000€.
Mu nshuro zitandukanye, Benzema yaburanye ahakana ibyo yashinjwaga, avuga ko yageragezaga gufasha Valbuena kuva mu kibazo yarimo, bitari ukumutega umutego wo kumwishyuza amafaranga kubera amashusho yagaragayemo akora imibonano mpuzabitsina.
Umunyamategeko wa Benzema, Hugues Vigier, ku wa Gatandatu yatangaje ko umukiliya we atazakomeza kujuririra icyemezo yafatiwe n’urukiko.
Urukiko rw’Ubujurire rwa Versailles ruzamenyesha impande zirebwa n’iyi dosiye iby’icyo cyemezo ku wa Kabiri.
Vigier yaherukaga kubwira Ikinyamakuru cyandika siporo mu Bufaransa, L’Equipe, ko Benzema yahisemo guhagarika ubujurire kuko yari arambiwe "n’igihe urubanza rwari rumaze".
Benzema yari umwe mu bantu batanu barezwe mu rubanza kubera kugerageza gusaba Mathieu Valbuena amafaranga ngo hadatangazwa amashusho yibwe muri telefoni ye, amugaragaza ari gusambana.
Uyu rutahizamu yashinjwe ko yakoranye n’abakekwaho kwiba ayo mashusho, agashyira igitutu kuri Valbuena kugira ngo abishyure.
Yagombaga kuburana ubujurire ku wa 30 Kamena no ku wa 1 Nyakanga 2022, mu rukiko ruri i Versailles.
Uwahoze ari umunyamategeko we, Antoine Vey, yigeze avuga ko Benzema ari we uzisobanura wenyine mu rubanza rw’ubujurire.
Mu kuburana mu rukiko rwa mbere, Benzema yahakanye ibyo yarezwe, ahubwo yemeza ko yageragezaga gufasha Valbuena kugarura ayo mashusho yashoboraga kumushyira mu kaga.
Ibyabaye hagati ya Benzema na Valbuena byatumye bahagarikwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Les Bleus.
Valbuena we kuva yahagarikwa ntarongera guhamagarwa. Mugenzi we Benzema we yahagaritswe mu gihe cy’imyaka itanu n’igice uhereye mu 2015, aza gukomorerwa mu mwaka ushize, anakina imikino y’Igikombe cy’u Burayi, Euro 2021.
Muri uwo mwaka yafashije Ikipe y’Igihugu gutwara Irushanwa rya UEFA Nations League ryasojwe ku wa 10 Ukwakira 2021.
Benzema ni umwe mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or nyuma yo gufasha Ikipe ye ya Real Madrid kwegukana Shampiyona ya Espagne ‘La Liga’ no gutwara UEFA Champions League, itsinze Liverpool igitego 1-0.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!