Uko ni na ko bimeze kuri bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina mu bihugu byo hanze, aho bafashije amakipe yabo nubwo hari abo shampiyona zabo zitahiriye.
Ku Cyumweru, tariki ya 5 Gicurasi 2024, muri Kenya hakinwaga imikino y’umunsi wa 28 wa Shampiyona, aho rutahizamu w’Amavubi, Gitego Arthur, yabanje mu kibuga ku mukino AFC Leopards akinira, yatsinzemo Bandari FC igitego 1-0.
Uyu rutahizamu ndetse na Cliff Miheso winjije igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino bavuyemo ku munota wa 85 baha umwanya Victor Omune na Kevin Kimani.
Mu mukino wakinwe mu mpera z’icyumweru gishize, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, yongeye guhabwa amahirwe abanza mu kibuga ku mukino w’irushanwa rya Coupe du Trône.
Ni umukino AS FAR akinira yasezereyemo RS Berkane kuri penaliti 8-7 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. Aha harimo n’iya myugariro w’Amavubi wateye iya nyuma yatanze intsinzi. Iyi kipe yasezerewe kandi ariyo yari yegukanye iri rushanwa mu mwaka ushize.
Gor Mahia ikinamo Bayisenge Emery na Sibomana ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona ya Kenya aho irusha amnota icyenda iyikurikiye ndetse no mu mpera z’icyumweru ikaba yaratsinze Murang’a Seal ibitego 3-1.
Nyuma yo kunganya imikino itanu yikurikiranya ibihe byarushijeho kuba bibi kuri St. Liège yo mu Bubiligi ikinamo Hakim Sahabo. Iyi kipe yatsinzwe na Oud-Heverlee Leuven ibitego 3-1 mu mukino uyu munyarwanda yabanje mu kibuga anakina igice cya mbere gusa.
Ni mu gihe umunyezamu Maxime Wenssens ukinira Royale Union SG atigeze agaragara mu bakinnyi bifashishijwe mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Anderlecht 0-0.
Rwatubyaye Abdul wa KF Shkupi yo muri Macedonia, yakinnye iminota yose y’umukino ikipe ye yatsinzwemo na KF Shkëndija zihanganiye igikombe ibitego 2-0. Ni umukino watumye iyi kipe ihita yisanga ku mwanya wa gatatu n’amanota 58 ikarushwa atatu n’iziyoboye shampiyona.
Byiringiro Lague ntiyakinnye umukino Sandvikens IF yo muri Suède yatsindiwemo na IK Brage igitego 1-0 kuko yari ku ntebe y’abasimbura mu gihe mugenzi we Mukunzi Yannick bakinana yinjiyemo ku munota wa 80 ndetse akanahabwa ikarita y’umuhondo ku wa 86.
York Rafael wa Gefle IF yo muri Suède ukina mu kibuga hagati yakinnye umukino wose ikipe ye yanganyijemo na Östers IF 0-0 ndetse uyu mukinnyi usanzwe akina hagati yari yanyujijwe mu mpande ku mahitamo y’umutoza we Mikael Bengtsson.
Uyu wabaye umukino wa 20 iyi kipe itakaje mu mikino 21 iheruka ndetse n’uwa munani wikurikiranya dore ko iheruka kubona intsinzi mu ntangiriro za Werurwe itsinda Vasalunds IF ibitego 3-0.
FC Jerv ikinamo Mutsinzi Ange iri gukina mu Cyiciro cya Kabiri muri Norvége, yatsinze SK Brann II ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona ndetse ihita inakomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo. Uyu myugariro yabanje mu kibuga akina umukino wose yaherewemo ikarita y’umuhondo.
Rutahizamu Nshuti Innocent ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatanyije n’ikipe ye ya One Knoxville kunganya na Richmond Kickers igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona.
FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine ikinamo Kapiteni w’u Rwanda, Bizimana Djihad, ifite umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona ku wa Mbere, tariki ya 6 Gicurasi aho igomba guhura na SC Dnipro-1.
Al Ahli Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry ifite umukino wa Shampiyona igeze ku munsi wayo wa 19, izahura na Asaria SC ku wa 8 Gicurasi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!