Premier League: Benshi mu bakinnyi bafite ubwoba bwo gukina mu bihe bya Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Gicurasi 2020 saa 12:57
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunya-Argentine ukinira Manchester City, Sergio Agüero, yavuze ko benshi mu bakinnyi bafite ubwoba bwo kongera gukina mu gihe cya vuba kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Amakipe akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza “Premier League” yifuza gukina imikino yose isigaye muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, ukarangira.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hateganyijwe inama yigira hamwe uburyo iyi shampiyona ishobora kongera gusubukurwamo nko mu ntagiriro z’ukwezi gutaha, guhera tariki ya 8 Kamena.

Guverinoma y’u Bwongereza izongera gusuzuma ingamba zafashwe mu kwirinda Coronavirus ku wa Kane utaha, kugira ngo harebwe niba abakinnyi bashobora gukora imyitozo mu matsinda mato.

Sergio Kun Agüero w’imyaka 31, amaze iminsi ari iwe mu rugo i Cheshire, ariko ashobora gusubira mu myitozo mu byumweru bike biri imbere.

Avuga ko benshi mu bakinnyi bafite ubwoba bwo kongera gukina kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Benshi mu bakinnyi bafite ubwoba kuko bafite umuryango, bafite abana, bafite abana bakiri bato ndetse n’ababyeyi.”

“Ntabwo bintera ubwoba kuko hano mbana n’umukunzi wanjye, nta wundi muntu twigeze duhura kandi bavuga ko gufatwa n’iyi ndwara bigoye, ariko bakongera bakavuga ko hari abantu bayifite, batagaragaza ibimenyetso ku buryo bakwanduza.”

“Niyo mpamvu nagumye mu rugo. Ushobora kwandura ntubimenye.”

Kimwe n’ibindi bibuga, ikibuga cy’imyitozo cya Manchester City kirafunze, aho abakinnyi bakorera imyitozo mu ngo zabo.

Abakinnyi n’abatoza b’Abanyamahanga bashobora gushyirwa mu kato k’iminsi 14 ubwo bazaba bagarutse mu Bwongereza mbere y’uko imikino isubukurwa.

Amakipe akomeje gutekereza ku ngamba zafasha mu kwirinda, hakiyongeraho ko abakinnyi, abatoza n’abasifuzi bazajya bapimwa amasaha 48 mbere yo gusubira mu myitozo.

Sergio Agüero ukinira Manchester City avuga ko benshi mu bakinnyi bafite ubwoba bwo kongera gukina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .