00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benni McCarthy wahoze muri Manchester United agiye kugirwa Umutoza wa Kenya

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 26 December 2024 saa 04:00
Yasuwe :

Umunya-Afurika y’Epfo, Benni McCarthy wahoze ari umutoza wa ba rutahizamu muri Manchester United, arahabwa amahirwe yo kuba Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Kenya.

Amakuru ava muri Afurika y’Epfo avuga ko impande zombi zamaze kumvikana ndetse McCarthy yiteguye gutoza Ikipe y’Igihugu ku nshuro ya mbere.

Ikipe y’Igihugu ya Kenya iheruka gutandukana na n’umutoza Engin Firat nyuma y’imyaka itatu yari amaranye nayo.

Biteganyijwe ko mu gihe uyu mutoza yashyira umukono ku masezerano, azatangira akazi muri Werurwe 2025, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Kenya izakina n’Ikipe y’Igihugu ya Gabon tariki ya 17 Werurwe 2025.

Nk’umukinnyi, Benni McCarthy yanyuze mu makipe menshi y’i Burayi nka Ajax, Celta de Vigo, Porto, Blackburn Rovers na West Ham United, mbere yo gusoreza guconga ruhago mu rugo, mu ikipe ya Orlando Pirates.

Nk’umutoza yanyuze muri Cape Town City, Amazulu ndetse na Manchester United aho yari ashinzwe gutoza ba rutahizamu.

Benni McCarthy arahabwa amahirwe yo kuba Umutoza w'Ikipe y'Igihugu ya Kenya
Benni McCarthy yahoze ari umutoza wa ba rutahizamu muri Manchester United
Benni McCarthy yabaye muri Manchester United imyaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .