Amakuru ava muri Afurika y’Epfo avuga ko impande zombi zamaze kumvikana ndetse McCarthy yiteguye gutoza Ikipe y’Igihugu ku nshuro ya mbere.
Ikipe y’Igihugu ya Kenya iheruka gutandukana na n’umutoza Engin Firat nyuma y’imyaka itatu yari amaranye nayo.
Biteganyijwe ko mu gihe uyu mutoza yashyira umukono ku masezerano, azatangira akazi muri Werurwe 2025, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Kenya izakina n’Ikipe y’Igihugu ya Gabon tariki ya 17 Werurwe 2025.
Nk’umukinnyi, Benni McCarthy yanyuze mu makipe menshi y’i Burayi nka Ajax, Celta de Vigo, Porto, Blackburn Rovers na West Ham United, mbere yo gusoreza guconga ruhago mu rugo, mu ikipe ya Orlando Pirates.
Nk’umutoza yanyuze muri Cape Town City, Amazulu ndetse na Manchester United aho yari ashinzwe gutoza ba rutahizamu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!