00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bénin yaciwe amande nyuma y’amakosa yakoreye mu mukino w’Amavubi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 January 2025 saa 11:05
Yasuwe :

Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), yategetse Ishyirahamwe rya Ruhago muri Bénin kwishyura ibihumbi 30$ kubera imyitwarire mibi abakinnyi bayo bagaragaje ku mukino bakiniye mu Rwanda.

Amakosa yabaye ku mukino wabereye kuri Stade Amahoro, ubwo Amavubi yakinaga na Bénin ku Munsi wa Kane wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, wakinwe ku wa 15 Ukwakira 2024.

Uyu mukino warangiye Amavubi atsinze Les Guepards ibitego 2-1, ijya ku mwanya wa gatatu ari na wo yasorejeho iyi mikino inganya amanota Les Guepards.

Umukino ukirangira, abakinnyi ba Bénin bashatse gushwana n’abasifuzi ndetse na bamwe mu batoza b’u Rwanda, ariko ku bw’amahirwe abashinzwe umutekano barahagoboka.

Nyuma y’inama ya Komite ishinzwe imyitwarire muri CAF, hemejwe ko iyi kipe igomba gucibwa amande kuko yishe Ingingo ya 45 mu zigenga amategeko y’ishyirahamwe.

Kubera izo mpamvu Ishyirahamwe rya Bénin rigomba kwishyura ibihumbi 5$ ndetse rikanongeraho ibindi 25$ kubera gusagarira abasifuzi, bikaba ibihumbi 30$.

Nubwo Bénin yaciwe amande, ni yo yabashije kubona itike yo kuzakina iri rushanwa rizabera muri Maroc iri kumwe na Nigeria, aho yabaye iya kabiri n’amanota umunani, ikarusha u Rwanda umubare w’ibitego.

Abakinnyi ba Bénin bashatse gukubitira abasifuzi mu Rwanda
Abashinzwe umutekano bagerageza gukina abatoza ba Bénin barimo basagarira abasifuzi
Umukino w'Amavubi na Bénin ukirangira habaye imvuru zo kutemeranya ku byemezo by'abasifuzi
Amavubi yatsindiye Bénin i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .