Iyi mikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi ikaba iteganyijwe muri uku kwezi gutaha kwa Kamena aho U Rwanda ruzabanza gusura Bénin tariki ya 6 Kamena 2024 mbere yo kujya muri Afurika y’Epfo gukina na Lesotho tariki ya 11 Kamena.
Mu gihugu Lesotho yo byari bimenyerewe ko yakirira imikino yayo muri Afurika y’Epfo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje ko ikibuga Bénin isanzwe yakiriraho, Stade de l’Amitié Général Mathieu Kérékou, kitujuje ibisabwa ngo gikinirweho imikino mpuzamahanga.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Ferwafa, bukaba bwatangaje ko ikipe y’igihugu izatangira umwiherero tariki 20 Gicurasi 2024 ahitezweho kuzagaragamo amasura mashya.
Avuga kuri ibi, Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yemeje ko hari abakinnyi bashya bakina hanze bazakomeza kwiyongera mu Ikipe y’Igihugu "Amavubi".
Ati "Bazajya baza gake gake. Abo uzabona muri Kamena, nyuma muri Nzeri ushobora kuzabona hari abiyongereyeho."
Amavubi y’u Rwanda kuri ubu aza ku mwanya wa mbere mu itsinda C n’amanota ane, aho akurikiwe na Afurika y’Epfo n’amanota atatu na Nigeria ifite abiri inganya na Lesotho izahura n’u Rwanda. Inkima za Bénin kuri ubu ni zo ziza ku mwanya wanyuma n’inota rimwe.
Ikipe y’Igihugu izatangira umwiherero wo kwitegura imikino yombi ku wa 20 Gicurasi 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!