Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza 2024, ni bwo abatoza b’Amavubi bahamagaye abakinnyi 31 bakina imbere mu gihugu kugira batangire umwiherero wo kwitegura Sudani y’Epfo.
Mu bahamagawe hagaragayemo abakinnyi batari baherutse mu Ikipe y’Igihugu Emery Bayisenge wa Gasogi United, Benedata Janvier wa AS Kigali, Niyonzima Olivier ‘Seif’ wa Rayon Sports ndetse na Mugiraneza Frodouard wa APR FC.
Mu bakinnyi bashya bahamagawe harimo rutahizamu wa Rutsiro FC, Habimana Yves ndetse n’uwa Gasogi United Harerimana Abdalaziz.
Amavubi yageze mu ijonjora rya kabiri nyuma yo gutsinda Djibouti ibitego 3-0, ayisezerera mu ibiri ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Umukino wa mbere u Rwanda ruzawukinira muri Sudani y’Epfo, ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza, mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda, ku ya 28 Ukuboza 2024.
Abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu
Adolphe Hakizimana
Gad Muhawenayo
Fils Habineza
Abakina mu bwugarizi
Fitina Omborenga
Gilbert Byiringiro
Claude Niyomugabo
Hakim Bugingo
Clement Niyigena
Yunusu Nshimiyimana
Nsabimana Aimable
Emery Bayisenge
Prince Buregeya
Abakina hagati
Bosco Ruboneka
Pacifique Ngabonziza
Niyonzima Olivier ‘Seif’
Ntirushwa Aime
Benedata Janvier
Kevin Muhire
Mugiraneza Froduard
Ba rutahizamu
Olivier Dushimimana
Harerimana Abdalaziz
Arsene Tuyisenge
Niyibizi Ramadhan
Mugisha Gilbert
Hadji Iraguha
Usabimana Olivier
Didier Mugisha
Taiba Mbonyumwami
Mubarakh Nizeyimana
Bizimana Yannick
Habimana Yves
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!