Ibi ni bimwe mu byo yatangaje ubwo yari amaze gukina umukino ukomeye na Kiyovu Sports akayitsinda ibitego 4-3, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo 2024.
Abajijwe ku gukosora amakosa yagaragaye mu mikino yatambutse, KNC, yavuze ko agiye kongera mu ikipe abandi bakinnyi ndetse muri bo harimo na myugariro mpuzamahanga, Bayisenge Emery.
Ati “Ntekereza ko myugariro tugiye kongeramo azagira icyo akora bitewe n’ubunararibonye afite.”
“Mwitegegure Gasogi y’impinduka kuko ubu ngiye kuyitaho, kuyiha umwanya, kuyishyiraho umuhate, igitutu cyinshi ndetse n’abakinnyi benshi. Turashyiraho umwe mu bakinnyi bacu b’Abanyarwanda kandi mpuzamahanga, ibirebana n’ubuzima byararangiye, ntekereza ko nta banga ririmo ni Emery Bayisenge.”
Yongeyeho kandi ko yiteguye gutanga ikiguzi icyo ari cyo cyose akaba yagura rutahizamu mushya kuko byagaragaye ko ntaba afite, gutsinda bisaba gukoresha abakinnyi bo hagati mu kibuga.
Bayisenge war umaze igihe nta kipe afite akinira nyuma yo gutandukana na Gor Mahia, yakiniye andi makipe nka KAC de Kénitra yo muri Maroc na USM Alger hagati ya 2016 na 2018. Yakinnye kandi Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 mu 2011 mu gihe yatangiye guhamagarwa mu Ikipe Nkuru Amavubi mu 2012.
Kugeza ubu Gasogi United iri ku mwanya wa gatanu wa Shampiyona y’u Rwanda, nyuma y’imikino umunani imaze gukinwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!