Bayingana yabigarutse mu kiganiro B&B Sports Talk gitambuka kuri iyi radiyo.
Uyu munyamakuru avuga ko ibibazo bihora mu makipe y’uturere biterwa no kuba imikoranire yabo idakurikije amategeko kandi idasobanutse bityo bigatuma n’abikorera cyangwa abifite batoroherwa no kugira imikoranire n’amakipe.
Yagize ati “N’abifite baritinya kuko amakipe yiswe ay’uturere bityo bikwiye kugira ukundi byitwa bikurikije amategeko kuko amasezerano yose bafitanye ntabwo asobanutse.”
Ku kigero kirenga 90% by’amakipe agize Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yose ahabwa amafaranga na leta mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Bayingana avuga ko igihe kigeze leta igacutsa aya makipe agatangira kwishakamo ibisubizo.
Ati "Igihe kirageze ngo siporo muyicutse kuko mwarayitonesheje cyane muyibuza gukura kigabo. Ndabyibuka mbere amakipe yasohokeraga igihugu yasabwaga gutsinda gusa ubundi guhera ku nkweto kugeza kuri hoteli byatangwaga na Minisiteri mu gihe yasohokeye igihugu.”
“Uwo mwaka bikivaho, ntabwo byoroheye amakipe nibyo, ariko ntayananiwe gusohoka. Kuva uwo munsi ko bagenda yewe bamwe banageze mu matsinda ya CAF Confederations Cup?”
Yakomeje avuga ko kumva ko amakipe ari ay’uturere bituma bamwe mu bashoramari bifata kuko hari imyumvire ivuga ko ibireba ikipe byose biri mu nshingano z’uturere.
Ati “Abantu mureberera ruhago, igihe kirageze ngo mucutse uyu mupira kuko mwatumye bataba abagabo. Niyo mpamvu n’umucuruzi mu karere adashobora kumenya ngo nakorana gute n’ikipe mu buryo nzunguka?”
“Dufite imyumvire ivuga ngo iyo ni ikipe y’akarere muyigaharire. Kandi ndakurahira ko nimubacutsa baziga amayeri yo kubaho.”
Bayingana agaragaza ko n’ibihugu bikomeye byakomejwe n’ibizazane byahuye nabyo bityo bakishakamo ibisubizo.
Ati “Umuntu wese iyo umushyize mu mwanya wo gutega akaboko ukamugaburira, ntabwo amenya ubutaka bwera n’ubutera, ntamenya aho akura ifumbire. Amateka akubwira ko n’ibihugu byateye imbere byatewe n’ibizazane bagiye bacamo kuko bagombaga gushaka ibisubizo.”
Si ibyo gusa kuko asanga n’ikibazo gikomeye amakipe afite ari ukumenya ba nyirayo kandi ko ubu n’Abanyarwanda bamaze kumenya uko babyaza umusaruro siporo.
Ati “Ntacyo Leta itakoze ariko nyuma y’imyaka 30 ntekereza ko byagakwiye guhabwa undi murongo, abantu bakamenya uko bakora ibintu byabo kuko Abanyarwanda ubu bafite ubushobozi bwo kumenya kubyaza umusaruro siporo.”
Bayingana yanagaragaje umurongo byanyuzwamo kugeza igihe amakipe azaba abasha kwibeshaho.
Ati “Kubafasha, ni nko gukura umwana ku ibere. Ntabwo bucya ngo uhise urimukuraho. Utangira ubaha ibimenyetso. Niba wabahaga miliyoni 300 Frw ukamubwira ko ubutaha 50 Frw zizavaho. Ariko noneho ibyo bintu bigire umurongo.”
Uyu munyamakuru avuga ko yahitamo kugira amakipe umunani afite ba nyirayo kandi akora kinyamwuga kuko yatanga ibyishimo, akagabanya n’induru z’urudaca zihora muri Ruhago y’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!