Hashize icyumweru kimwe Visi Perezida wa AS Kigali, Dr. Rubagumya Emmanuel, yanditse ibaruwa isaba Bayingana guhagarika imirimo ye, akanatanga raporo y’ibyo yakoze mu minsi yatambutse.
Gusa nyuma yo gusuzumana ubushishozi imikorere ye, ubuyobozi bwongeye kumugirira icyizere ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Werurwe 2025, abakinnyi batangarijwe ko yongeye guhabwa aka kazi.
Perezida w’Ikipe ya AS Kigali, Shema Fabrice, yabwiye abakinnyi n’abatoza b’ikipe ko hari habayeho kwibeshya ku cyemezo cyari cyafashwe.
Bayingana yari yasezerewe mu mirimo nyuma y’uko Rayon Sports itsinze ikipe y’Umujyi wa Kigali ibitego 2-1, mu buryo butunguranye, ndetse abakinnyi bayo bakitana bamwana ku cyabiteye.
AS Kigali iri ku mwanya wa kane n’amanota 33 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, iri kwitegura umukino ugomba kuyihuza na Gasogi United FC, kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!