00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bayingana Innocent wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi muri AS Kigali yasezerewe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 March 2025 saa 09:35
Yasuwe :

AS Kigali yandikiye ibaruwa Bayingana Innocent wari Ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, bumusaba guhagarika imirimo yakoraga muri iyi kipe ishingiye ku masezerano ye yarangiye.

Ni ibaruwa yanditswe na Visi Perezida wa AS Kigali, Dr. Rubagumya Emmanuel, ku wa Gatatu, tariki ya 19 Werurwe 2025, imusaba guhagarika akazi nk’uko amategeko abiteganya.

Ibaruwa igira iti “Tukwandikiye iyi baruwa tukumenyesha ko amasezerano y’akazi twari dufitanye yarangiye kuva tariki ya 3 Werurwe 2025. Kubera iyo mpamvu turakumenyesha ko kuva iyi tariki ubonyeho iyi baruwa utagifite inshingano mu ikipe nka ‘General Manager’.”

“Kandi turagusaba gukora raporo y’ibikorwa ndetse no kumurikira Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali ibikoresho byose wari ufite, mu gihe ubuyobozi bwari bukiri kureba niba amasezerano wari ufite yakongerwa.”

Bayingana yandikiwe nyuma y’uko Rayon Sports itsinze iyi kipe y’Umujyi wa Kigali igashimangira umwanya wa mbere n’amanota 46, mu gihe iza ku mwanya wa kane n’amanota 33.

Uyu mukino wateje ikibazo kinini muri AS Kigali kuko yavuzwemo kuba hari bamwe mu bakinnyi bahawe ruswa kugira ngo bitsindishe, bityo bafashe Gikundiro gukomeza kuyobora shampiyona.

Indi nkuru bifitanye Isano: AS Kigali yavuze kuri ruswa ishinjwa abakinnyi bayo

Bayingana Innocent yakuwe ku nshingano zo gukomeza kuba umuyobozi muri AS Kigali
Bayingana yasabwe gutanga raporo mbere yo kugenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .