Bayern Munich yatsinze PSG, yegukana igikombe cya UEFA Champions League (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Kanama 2020 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Igitego kimwe cyatsinzwe na Kinglsey Coman cyafashije Bayern Munich kwegukana igikombe cya UEFA Champions League itsinze Paris Saint-Germain 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye i Lisbon muri Portugal kuri iki Cyumweru.

Mu minota 20 ya mbere, Paris Saint-Germain yabonye uburyo butatu bwashoboraga kuvamo igitego; imipira ibiri yatewe na Kylian Mbappé ihagarikwa na ba myugariro ba Bayern Munich mu gihe Neymar yashobora gufungura amazamu ku munota wa 17, umupira yateye ntiwarenga umunyezamu Manuel Neuer.

Robert Lewandowski yagerageje ishoti rikubita igiti cy’izamu mu gihe Angel Di Maria na we yahushije uburyo bwiza ku ruhande rwa Paris Saint-Germain ku mupira yateye arebana n’izamu ukazamuka hejuru.

Bayern Munich yari yihariye umukino, yakomeje gusatira izamu ariko ntiyahirwa, aho Lewandowski yahushije uburyo bwiza ku mupira wakuwemo n’umunyezamu Keylor Navas mbere y’uko Kingsley Coman agwa mu rubuga rw’amahina ubwo yari ahanganye na Thilo Kehrer, ariko umusifuzi avuga ko nta cyabaye.

Mu gice cya kabiri, Bayern Munich yihariye umukino, abakinnyi bayo bo hagati barusha aba Paris Saint-Germain yasubiye inyuma cyane.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, cyatsinzwe n’Umufaransa Kingsley Coman ku munota wa 59, ku mupira wahinduwe na Joshua Kimmich.

Paris Saint-Germain yasatiriye mu minota ya nyuma ishaka uko yishyura, ariko Kylian Mbappé, Neymar na Eric Maxim Choupo-Moting bananirwa kubyaza amahirwe uburyo babonye.

Gutsinda uyu mukino byahesheje Bayern Munich kwegukana igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu, aho icyo yaherukaga yagitwaye mu 2013.

Estádio da Luz ya Benfica niyo yabereyeho umukino wa nyuma wa UEFA Champions League
Kylian Mbappé ashaka uko atambuka kuri Joshua Kimmich mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru
Bayern Munich yibwiraga ko ihabwa penaliti mbere y'uko igice cya mbere kirangira, umusifuzi avuga ko nta kosa Kehrer yakoreye kuri Coman
Kylian Mbappé yahushije uburyo bwiza nubwo umusifuzi wo ku ruhande yavuze ko habayeho kurarira
Neymar yahushije uburyo bwabazwe ku mupira washyizwe muri koruneri na Neuer
Kingsley Coman atsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Kingsley Coman na Serge Gnabry bishimira igitego cya Bayern Munich
Neymar yihanganishwa n'umutoza Hansi Flick na David Alaba ubwo umukino wari urangiye
Neymar yarize nyuma yo gutsindwa umukino wa nyuma ku nshuro ya mbere PSG yari iwugezeho
Kapiteni wa Bayern Munich, Manuel Neuer, ateruye igikombe cya UEFA Champions League ya 2019/20 ikipe ye yegukanye
Bayern Munich yegukanye igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .