Ni muri imwe mu mikino y’Umunsi wa Gatanu wa UEFA Champions League yakinwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ugushyingo 2024, ibera ku bibuga bitandukanye bigendanye n’amakipe yakiriye.
Umukino wari ukomeye kurenza indi wari wabereye Allianz Arena, wahuje Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Bayern Munich yo mu Budage nk’amwe mu makipe y’ibigugu muri iri rushanwa.
Bayern Munich nk’ikipe yakiniraga iwayo yinjiye mu mukino mbere ndetse no ku munota wa karindwi yari yamaze gutera ishoti rya mbere rikomeye mu izamu ryashoboraga kuvamo gitego ariko umunyezamu wa PSG, Matvei Safonov aratabara.
Ku munota wa 28 iyi kipe yongeye kugerageza irindi shoti ryatewe na Kingsley Coman wari mu rubuga rw’amahina ariko ku bw’amahirwe make urazamuka urenga izamu.
Uburyo bwa PSG bwabonywe na Ousmane Dembele ku munota wa 32, ubwo yageragezaga gutera ishoti ariko umunyezamu Manuel Neuer arinaga awusubiza mu kibuga.
Min-Jae Kim wa Bayern Munich ni we wafunguye amazamu muri uyu mukino kuko yatsinze gitego ku munota wa 38, umusifuzi Istvan Kovacs abanza kugira ngo yaraririye ariko VAR imufasha kucyemeza.
PSG yagiye mu karuhuko k’iminota 15 iri inyuma ho igitego 1-0, ndetse mu ntangiriro z’icya kabiri ihita inabona ikarita y’umutuku yahawe Ousmane Dembélé wari ukoze ikosa rya kabiri ry’ikarita y’umuhondo.
Indi mikino yabaye kuri uyu musi harimo uwa Arsenal yagiye muri Portugal gukina na Sporting CP, igatsindirayo ibitego 5-1, byinjijwe na Gabriel Martinelli, Kai Havertz, Gabriel Magalhães, Bukayo Saka na Leandro Trossard, mu gihe William Saliba yakinaga umukino we wa 100 muri iyi kipe.
Manchester City ikomeje kuba mu bihe bibi kuko yagize umukino wa gatandatu wikurikiranya mu marushanwa yose itabona intsinzi. Iyi kipe yanganyije na Feyenoord ibitego 3-3.
Atletico Madrid yatsinze Sparta Prague ibitego 6-0, Slovan Bratislava itsindwa na AC Milan ibitego 3-2 na FC Barcelone itsinda Brest ibitego 3-0 mu mukino Robert Lewandowski yatsinzemo igitego cye cya 100 muri UEFA Champions League.
Inter Milan yatsinze RB Leipzig igitego 1-0, Bayer Leverkusen inyagira Salzburg 5-0 na Young Boys inyagirirwa iwayo na Atalanta yayitsinze 6-1.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!