Bayern Munich yakosoye Lyon, isanga PSG ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Kanama 2020 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Ibitego bya Serge Gnabry na Robert Lewandowski byafashije Bayern Munich gutsinda Lyon 3-0 muri ½ cya UEFA Champions League, igera ku mukino wa nyuma izahuramo na Paris Saint-Germain.

Muri uyu mukino wabereye kuri Estàdio José Alvalade y’i Lisbon muri Portugal kuri uyu wa Gatatu, Lyon yananiwe kubyaza umusaruro uburyo yabonye birangira icyizere cy’Abafaransa cyo kubona amakipe yabo abiri ku mukino wa nyuma kiyoyotse.

Mu minota 10 ibanza, Lyon yabonyemo uburyo bubiri bwiza bwashoboraga kuyiha kuyobora umukino hakiri kare ariko buyipfira ubusa.

Memphis Depay yananiwe gufungura amazamu ku munota wa gatatu ku mupira yateye asigaranye n’umunyezamu Manuel Neuer ujya hanze mu gihe undi yahinduye imbere y’izamu, utageze neza ku mutwe na Karl Toko Ekambi.

Bayern Munich yahushije uburyo bwiza ku mupira watewe nabi na Leon Goretzka, ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Anthony Lopes mbere y’uko Ekambi ahusha amahirwe akomeye ku mupira yatereye muri metero esheshatu ukagarurwa n’igiti cy’izamu ubwo yari amaze gucenga Alphonso Davies.

Uburyo Lyon yari imaze kubona ikabupfusha ubusa, yakosowe na Serge Gnabry wafunguye amazamu ku munota wa 17 ku ishoti rikomeye yateye rikaruhukira mu izamu.

Gnabry wari umaze kugerageza irindi shoti ryakuwemo na Lopes, yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 32, ku mupira wahinduwe na Ivan Perišić, Lewandowski awukozeho ugarurwa n’umunyezamu mbere y’uko Serge Gnabry awohereza mu nshundura.

Cyabaye igitego cya cyenda Serge Gnabry yatsinze mu mikino icyenda aheruka gukina muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’u Burayi.

Robert Lewandowski wari wahushije uburyo bwinshi muri uyu mukino, yatsindiye Bayern Munich igitego cya gatatu ku munota wa 87, ku mupira wahinduwe na Joshua Kimmich.

Lewandowski yujuje ibitego 15 mu irushanwa ry’uyu mwaka, asigara abura bibiri kugira ngo agere ku gahigo ka Cristiano Ronaldo watsinze ibitego 17 mu mwaka umwe w’imikino wa Champions League mu 2013/14.

Gutsinda uyu mukino byahesheje Bayern Munich kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League y’uyu mwaka, uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2020.

Bayern Munich yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma mu 2013 ubwo yegukana iri rushanwa ku nshuro ya gatanu mu gihe ari ku nshuro ya mbere PSG yawugezeho.

Umukino wa Bayern Munich na Lyon wabereye kuri Estádio José Alvalade muri Portugal
Abafana ba Lyon bari mu Bufaransa bahuriye hamwe bareba umukino
Memphis Depay yahushije uburyo bwabazwe mu minota ya mbere
Depay ntiyiyumvishaga ibimubayeho ubwo yateraga umupira hanze areba izamu
Umutoza wa Lyon, Rudi Garcia abwira abakinnyi be uko bakina
Serge Gnabry atsinda igitego cya mbere cya Bayern Munich
Gnabry amaze gutsinda ibitego icyenda mu irushanwa ry'uyu mwaka
Serge Gnabry atsinda igitego cya kabiri ku mupira wari ugaruwe n'umunyezamu Anthony Lopes
Robert Lewandowski yatsinze igitego cya gatatu nyuma yo guhusha ubundi buryo bubiri bwiza
Bayern Munich izakina na PSG ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .