Kuri uyu wa Kane, IGIHE yasuye Rayon Sports mu myitozo yitabiriwe n’abakinnyi hafi ya bose n’abataherukaga.
Abo barimo Omborenga Fitina uherutse gusaba gutandukana n’iyi kipe, Nsabimana Aimable, Iraguha Hadji wari umaze igihe afite imvune n’umunyezamu Khadime Ndiaye. Yanitabiriwe kandi na Perezida Twagirayezu Thaddée.
Muri iyi kipe kandi hashize iminsi inzara inuma mu batoza badaheruka guhembwa. Ubwo yabazwaga kuri iki kibazo, Umutoza Rwaka Claude yavuze ko baganiriye n’ubuyobozi bigahabwa umurongo.
Yagize ati “ Ibibazo byaganiriweho n’ubuyobozi, hari icyizere batanze, twese twaraganiriye ubu umwuka umeze neza ntakibazo.”
Ku bijyanye n’umukino wa Bugesera FC, Rwaka yavuze ko azaba adafite Rukundo Aboul Rahman wabonye ikarita y’umutuku ku mukino wa Police FC na Azizi Bassane ufite amakarita y’umuhondo, atamwemerera gukina.
Ati “Yego ntabwo bahari ariko nta cyuho kizagaragara kuko dufite abakinnyi benshi beza nubwo nabo twifuzaga kuba tubafite.”
Yakomeje agira ati “Imikino yose dusigaje irakomeye ariko dufite amahirwe ko turi imbere kandi kubera icyo dushaka, ni ugukora ibishoboka byose ngo uyu mukino tuzawutsinde.”
Niyonzima Olivier uzwi nka Seif na we yashimangiye ko umwuka umeze neza mu ikipe kandi bazabona umusaruro.
Ati “Mu by’ukuri harabura imikino itatu, ubu turi kubara umukino ku wundi kuko nta kosa tugomba gukora yewe no kunganya ntibyemewe.”
Mu minsi ishize, havuzwe urwicyekwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ndetse ko banayigambanira, ibyo Niyonzima yamaganiye kure avuga ko ari abashaka kwica umwaka mwiza w’ikipe.
Ati “Ikipe y’abafana ndetse ihataniye igikombe ntabwo ibintu nk’ibyo byabura ariko mu ikipe (imbere) nta bihari. Buri mukinnyi aba yifuza kwegukana igikombe, bityo ntabwo yajya gufata amafaranga ku ruhande.”
Nubwo Rayon Sports ivuga ibi, mu karere ka Bugesera ntabwo bicaye kuko Bugesera FC yatangiye umwiherero ku wa Kabiri, aho yahize kuzabona amanota atatu.
Gikundiro ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 59, irusha inota rimwe APR FC ya kabiri. Ni mu gihe Bugesera FC bazahura ari iya 11 n’amanota 31.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!