00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bashunga wa Rayon Sports arifuzwa n’ikipe yo muri Portugal

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Mutarama 2022 saa 02:14
Yasuwe :

Umunyezamu wa Rayon Sports, Bashunga Abouba, arifuzwa na FC Sétubal yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Portugal, yamutumiye mu igeragezwa ry’iminsi 30 ndetse ikaba yamuha amasezerano.

Mu butumire bwo ku wa 29 Ukuboza 2021, Umuyobozi wa FC Sétubal, Mario Jorge Leandro da Silva, yasabye Ambasade ya Portugal i Nairobi korohereza uyu mukinnyi kubona visa.

Iyi kipe yavuze ko izamenyera Bashunga Abouba buri kimwe azakenera mu gihe cy’iminsi 30 azakoramo igeragezwa mbere y’uko ahabwa amasezerano.

Amakuru avuga ko Rayon Sports yiteguye kureka uyu mukinnyi akajya kugerageza amahirwe ye ndetse nta gihindutse azerekeza muri Portugal muri iki cyumweru.

Bashunga Abouba yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, akinira Marines FC na Gicumbi FC. Yahavuye yerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kujya muri Kenya mu ikipe ya Bandari FC, ayikinira umwaka umwe.

Mu 2018, yagarutse muri Rayon Sports kugira ngo ayifashe mu mikino Nyafurika, bagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu gihe yayivuyemo muri Kamena 2019, akerekeza muri Zambia.

Muri Kanama 2020 ni bwo Bashunga Abouba yagarutse mu Rwanda, avuye muri Zambia, aho yakiniraga FC Buildcon, batandukanye kubera kutamwishyura uko bikwiye.

Mu Ukwakira uwo mwaka, uyu munyezamu yasinyiye Mukura Victory Sports umwaka umwe, ariko binyuze mu bwumvikane, yemererwa guhita ajya muri Rayon Sports akinira muri uyu mwaka w’imikino.

Bashunga Abouba yatumiwe mu igeragezwa na FC Sétubal muri Portugal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .