Rayon Sports iri mu kato kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma y’uko hari abakinnyi bayo basanganywe COVID-19 nyuma y’umukino wa Rutsiro FC.
Umunyezamu wayo wa kabiri, Bashunga Abouba, yavuye mu mwiherero ku wa Kane, ataha iwe mu rugo.
Hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi yahisemo kuva mu Nzove kubera ko atahawe ibyo agombwa na Rayon Sports birimo amafaranga yasigawemo ubwo yasinyiraga iyi kipe mu mezi abiri ashize.
Gusa, amakuru IGIHE ikesha bamwe mu bo hafi y’uyu mukinnyi, ni uko yasabye uruhushya ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo ajye kureba umuryango we, ntaruhabwe, we agahitamo gutaha.
Kugira ngo yemererwe gusubira mu mwiherero, Bashunga Abouba azabanza kwipimisha COVID-19 ndetse ashobora gufatirwa ibindi bihano n’ikipe ye.
Rayon Sports ntiyakinnye imikino ibiri iheruka ya shampiyona yari guhuramo na Bugesera FC ndetse na Espoir FC kubera ko iri mu kato.
Umunyamabanga Mukura w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Uwayezu François Régis, yabwiye IGIHE ko amakipe ya Rutsiro FC na Rayon Sports, azaguma mu kato kugeza ubwo bizagaragara ko ikibazo cyakemutse.
Hari amakuru avuga ko umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na Police FC ku Cyumweru, na wo ushobora gusubikwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!