Bamwe mu bakinnyi ba Gor Mahia izahura na APR FC banze gukina kubera kudahembwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ugushyingo 2020 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Gor Mahia yitegura guhura na APR FC iravugwamo umwuka utari mwiza nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi banze kwitabira imikino ya gicuti kubera gutinda guhembwa.

Iyi kipe yatwaye igikombe cya Shampiyona ya Kenya mu mwaka ushize w’imikino, izabanza kwakirwa na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa 28 Ugushyingo.

Gor Mahia yakinnye imikino ibiri ya gicuti ku wa Gatandatu, aho yanganyije na City Stars igitego 1-1 mu gihe yatsinzwe na Posta Rangers igitego 1-0.

Ikinyamakuru The Nation Africa cyanditse ko kuri iyi mikino yombi yabaye umunsi umwe, Gor Mahia yakoresheje abakinnyi 14 gusa nyuma y’uko bamwe banze kwitabira kubera ibirarane by’imishahara.

Umutoza Robertinho yavuze ko iyi ariyo mikino ya nyuma bakinnye mbere yo guhura na APR FC kuko adashaka gushyira mu byago abakinnyi be.

Ati “Iyi ni yo mikino ya nyuma ya gicuti dukinnye. Ntabwo nshaka gushyira mu byago abakinnyi banjye. Nishimiye abakinnyi nka batatu cyangwa bane. Ni ingenzi ku ikipe gukina umupira iwiharira kuko ni yo mikinire yanjye.”

Robertinho yanyomoje kandi amakuru avuga ko nta byangombwa bimwemerera gutoza afite, yibutsa ko mu myaka ibiri ishize yafashije Rayon Sports kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup ndetse amaze imyaka 25 atoza.

Nubwo avuga ko gutyo ariko, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF), Nick Mwenda, yabwiye Radio Jambo, ko Robertinho atazatoza Gor Mahia uyu mwaka kuko atishyuriwe amashilingi 500 nk’umutoza w’umunyamahanga.

Ati “Twe (FKF) twohereje impapuro (ibyangombwa) by’umutoza barabyanga kuko atujuje ibisabwa. Ku bw’ibyo ntashobora gutoza ikipe haba muri Shampiyona cyangwa mu mikino ya CAF. Ashobora gutanga ubufasha gusa.”

Ku ruhande rwa Lordvick Aduda wigeze kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gor Mahia, we yavuze ko Robertinho afite ibyangombwa byuzuye ahubwo iyi kipe itigeze isaba FKF gukorana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Brésil kugira ngo ibyo afite binganishwe na License A ya CAF.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) iherutse kwandikira FKF iyimenyesha ko umutoza wa Gor Mahia, Robertinho, atazatoza imikino ya Champions League kuko adafite Licence A cyangwa B zisabwa, ahubwo ibyangombwa byo muri Brésil afite bihwanye na Licence C ya CAF.

Gor Mahia FC yakinnye Nairobi City Stars ku wa Gatandatu
Gor Mahia yatsinzwe na Posta Rangers mu wundi mukino wabaye uwo munsi
Umutoza Robertinho yavuze ko afite ibyangombwa bimwemerera gutoza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .