Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, abayobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports WFC bakiriwe n’umuterankunga mukuru wa Rayon Sports, agamije kubashimira ibyiza bagezeho mu mwaka w’imikino wa 2024/25.
Si ukubakira gusa kuko uyu muterankunga yabageneye n’agahimbazamusyi ko kwitwara neza kangana na miliyoni 8 Frw, bagabanye bose buri wese agacyura hagati y’ibihumbi 200 Frw na 250 Frw.
Umuyobozi wa Rayon Sports WFC, Uwimana Jeaninne, yashimiye ubuyobozi bwa SKOL butumye abakinnyi bajya gukemura bike mu bibazo byari byaratewe no kubura amafaranga.
Ati “Nta faranga riba rito kuko iyo udafite ukagira icyo ubona na byo biba ari byiza. Hari icyo abana bari buhahe, dore ko hari n’imyenda bari bafite hirya no hino. Ikipe na yo iri kugerageza gukora ibishoboka. Ibibazo biri kugenda bishira.”
Kapiteni wa Rayon Sports WFC, Mukeshimana Dorothée, yavuze ko nyuma yo kugira ibibazo bakanegera ubuyobozi, bitakemutse neza ariko bahawe icyizere.
Ati “Ntabwo navuga ngo byarakemutse 100% ariko hari ibyo bakoze bitwereka ko bizagenda neza mu minsi iri imbere.”
Mukeshimana ni umwe mu bakinnyi bivugwa ko bashobora gusohoka muri Rayon Sports WFC bakerekeza muri mu yandi makipe. Uyu ashobora kujya muri Simba Queens yo muri Tanzania.
Umutoza wa Rayon Sports WFC, Iquel Fleury Rudasingwa, yavuze ko na we amasezerano yarangiye kandi ataraganirizwa ngo ayongere, bityo bidakunze yayisohokamo.
Ati “Twahuye n’ibibazo by’imishahara cyane cyane mu mpera za Shampiyona. Amasezerano yanjye ararangiye, nituganira neza nshobora kongera amasezerano ariko bitanakunze nzashaka ahandi.”
Mu mwaka w’imikino wa 2024/25, Rayon Sports WFC yegukanyemo ibikombe bine. Ibyo ni icya Shampiyona y’u Rwanda, icya Super Cup, icy’Umunsi w’Intwari ndetse n’icy’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!