00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe batangiye gusogongera ku makipe y’igihugu: Imbamutima z’abana bari gutyarizwa impano

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 November 2024 saa 11:37
Yasuwe :

Mu Karere ka Huye hari kubera umwiherero wo gutyaza impano z’abakiri bato bahuriye muri porogaramu Isonga, mu gikorwa cyiswe ‘National Sports Talent Week’.

Iki gikorwa cyateguwe na Minisiteri ya Siporo kitabiriwe n’abana basaga 500 bo mu bigo bisanzwe bibarizwamo Porogarame Isonga n’abandi batumiwe nk’amakipe y’abato ya APR mu bahungu n’abakobwa, Irerero rya Paris Saint-Germain n’irya Bayern Munich ndetse na Tony Football Academy.

Ni umwiherero ukorwa mu mikino itandatu ariyo umupira w’amaguru, Amagare, gusiganwa ku maguru, Basketball, Volleyball na Handball.
Iyo uganiriye n’abana bawitabiriye bagaragaza ko bawishimiye kandi izabafasha gukomeza gukuza impano zabo.

IGIHE yagerageje kuganira na bamwe muri aba bana bayigaragariza imbamutima zabo.
Kwitonda Teta Nicole ukina Basketball muri ESB Kamonyi, akubutse mu mwiherero Nyafurika (FIBA Youth Regional Camp), ibyo avuga ko bimufasha cyane muri uyu arimo.

Yagize ati “Turi gukora cyane ku buryo butandukanye bw’imikinire. Umwiherero wa Afurika mvuyemo nawungukiyemo byinshi birimo kumenya gukina n’uko nakwitwara mu kibuga.”

Yakomeje avuga ku ruhare rwe mu iterambere rya bagenzi be cyane ko ari umwe mu bamaze kugira ubunararibonye.
Ati “Ndigufasha bagenzi banjye mu kubasobanurira no gusubiza imbaraga mu bacitse intege.”
Uyu mukobwa avuga ko afite inzozi zo kuzakina muri WNBA.

Cyusa Tabrez ukinira Groupe Scolaire Officiel de Butare, unaheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 yitabiriye Imikino Nyafurika muri Volleyball, yakomoje ku cyo porogarame Isonga ibafasha.

Ati “Porogarame Isonga yamfashije kujya mu Ikipe y’Igihugu ndetse no kutagira ubwoba. Aya marushanwa ari kudufasha guhura n’ibindi bigo bitandukanye tudasanzwe duhangana bityo tukagira ubunararibonye.”

Hirwa Cyusa Derrick ukina Handball muri ES Kigoma, akaba ni umwe mu bakunze kwiharira ibihembo byabitwaye neza, yatangaje ko Isonga ibafasha kuzamura impano zabo.

Ati “Isonga nyimazemo imyaka itatu, aho imfasha kuzamura impano yanjye ya Handball. Aya marushanwa ari kumfasha gukomeza kwiyerekana no kugaragaza ko iyi porogarame ari ingirakamaro.”

Shema Mukama Concorde ukina umupira w’amaguru muri Lycée de Kigali, yavuze ko aya marushanwa abafasha kwipima n’andi makipe.

Ati “Ihangana riri hejuru cyane. Ni irushanwa ridufasha kureba aho tugeze binyuze mu guhangana n’ibindi bigo ndetse no kongera kwihererana n’abatoza bacu bakatwigisha.”

Uyu mukinnyi avuga ko akunda Kevin De Bruyne wa Manchester City kubera gukina ku mwanya umwe akaba ari nawe afata nk’icyitegererezo.

Abatoza b’aba bana bavuga ko bishimira ko ku myaka yabo mike byibura babasha kumva ibyo babasaba binyuze mu gusobanukirwa umukino.

Umutoza wa Basketball akaba n’Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), Moïse Mutokambari avuga ko abana bari kugaragaza ubushake n’urwego rwiza ku myaka yabo.

Ati “Abana bari ku rwego rwiza bafite ubushake, bumva umukino by’umwihariko mu bakobwa ari naho dukunze kugira ikibazo urabona ko ubu bari ku kigero gishimishije.”

Yakomeje agira ati “Abahungu bo basanzwe bagira impano nyinshi, igikenewe ni ugukomeza gukirikira impano zabo ndetse n’abatoza kugira ngo bazagere ku rwego rwiza.”

Uyu mwiherero ni umwe muri gahunda igamije gutegura Imikino Olempiki y’Urubyiruko (Youth Olympic Games 2026) izabera i Dakar muri Sénégal mu 2026.

Cyusa Tabrez uheruka guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 18 ni umwe mu bakomeje kuzamukira muri porogarame Isonga
Cyusa ni umwe mu bakinnyi beza ba Groupe Scolaire Officiel de Butare
Teta Nicole ukubutse mu mwiherero nyafurika ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa
Teta Nicole aba aganiriza bagenzi be nk'umwe mu bakuru ubarimo
Amagare ni umwe mu mikino iri muri uyu mwiherero wo gukarishya abakinnyi
Umupira w'amaguru ukinwa mu byiciro byombi
Shema Mukama Concorde ukinira Lycée de Kigali afite inzozi zo kuzavamo umukinnyi ukomeye
Paris Saint-Germain na Tony Football zageze ku mukino wa nyuma
Handball ni mu mikino itandatu yitabwaho muri porogarame Isonga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .