00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bakame yasubiye muri Rayon Sports

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 June 2025 saa 09:39
Yasuwe :

Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wabaye umunyezamu ukomeye muri Rayon Sports, yongeye kuyisubiramo nk’umutoza w’abanyezamu mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.

Rayon Sports FC ikomeje kwiyubaka igerageza kureba uko izitwara neza mu mwaka utaha mu marushanwa y’imbere mu gihugu ndetse na CAF Confederation Cup.

Muri iyi myiteguro harimo no gusinyisha abatoza bashya, aho nyuma ya Afahmia Lotfi uzaba ari Umutoza Mukuru w’iyi kipe, hasinyishijwe Ndayishimiye Eric ’Bakame’ uzafasha abanyezamu.

Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere y’Umupira w’Amaguru muri Rayon Sports, Irambona Eric, yifashishije imbuga nkoranyambaga yagaragaje ko ibiganiro “byarangiye”.

Kuva mu 2023, Ndayishimiye yari ari muri Bugesera FC, nyuma yo kuyijyamo nk’umukinnyi akaza guhagarika gukina, ahubwo agahabwa akazi ko kuyibera umutoza w’abanyezamu.

Ubwo umwaka ushize warimo ugana ku musozo, Bugesera FC yiteguraga guhura na Rayon Sports FC ku munsi wa 28 wa Rwanda Premier League, iramuhagarika mu rwego rwo kuwitegura neza.

Uyu mutoza wasimbuye Mazimpaka André muri Rayon Sports, yayiherukagamo mu 2018 ubwo yahavaga ari umukinnyi yerekeje muri AFC Leopards yo muri Kenya.

Mu yandi makipe yakiniye harimo AS Kigali, Police FC, APR FC, Tusker, Atraco FC.

Ndayishimiye Eric 'Bakame' yasubiye muri Rayon Sports aherukamo mu 2018
Ndayishimiye Eric 'Bakame' yari umutoza w'abanyezamu muri Bugesera FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .