00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bakame yahushije penaliti, ananirwa kugira iyo akuramo mu mukino AJSPOR yatsinzemo Abakarateka

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 1 January 2025 saa 07:32
Yasuwe :

Ikipe y’abanyamakuru bakora imikino itandukanye, AJSPOR yatwaye igikombe gisoza umwaka wa 2024, itsinze ikipe y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate kuri penaiti 4-3 nyuma y’aho amakipe yombi anganyirije 0-0.

Ni umukino wabereye mu Bugesera, aho ahanini wari ugamije ubusabane hagati y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate n’abanyamakuru bakora imikino, gusa hakaba hari hanateguwe ibihembo bitandukanye by’uri bwitware neza.

Ku ikubitiro, ikipe ya AJSPOR yaje gutungurwa n’uko mu bakinnyi b’abakarateka hari harimo Muvandimwe Jean Marie usanzwe ukina mu cyiciro cya mbere, mu gihe umunyezamu wayo yari Ndayishimiye Eric bakunda kwita Bakame.

Ikipe y’abanyamakuru y’umutoza Desire Hatungimana wa B&B FM yo ikaba mu kibuga yari iyobowe na Ndacyayisenga Hubert wa RBA, mu gihe abarimo Jado Castar na MC Bryan na bo babonye umwanya wo kwigaragaza.

Iminota 70 y’umukino yakinwe yarangiye nta kipe ibonye mu izamu ry’indi, ni ko kwitabaza za Penaliti ngo haboneke ikipe itwara igikombe.

Abakinnyi ba AJSPOR barimo Mugaragu David, Jado Max, Kagame Frank na Kigeli Patrick binjije izabo, mu gihe Ndayishimiye Eric Bakame yaje guhusha iya nyuma yatumye ikipe ye ibura igikombe.

Ikipe y’abanyamakuru b’imikino uretse igikombe ikaba yanahawe na Sheke y’ibihumbi 100 Frw, mu gihe iya karate yo yatahanye ibihumbi 50 Frw.

AJSPOR yahawe sheke y'ibihumbi 100 Frw nyuma y'intsinzi
Amakipe yombi yagaragaje "Fair Play" nyuma y'umukino
Ikipe y'abanyamakuru ba Siporo isoje umwaka itwara igikombe
Abanyamakuru ba Siporo b'ingeri zitandukanye bari baje mu Bugesera
Shema Innocent ni umwe mu bakinnyi bagiye mu kibuga basimbuye
Umunyezamu Bakame yagoye abanyamakuru mu minota isanzwe y'umukino
Muvandimwe JMV yatangiye yinjiza penaliti ye
AJSPOR muri rusange ni yo yihariye umukino
Muvandimwe Jean Marie yagerageje gukora itandukaniro ntibyakunda
Muvandimwe yakurikiranirwaga hafi n'abakinnyi ba AJSPOR
Umutoza wungirije w'abakarateka yatanze inama nyinshi ariko biba iby'ubusa

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .