Ni umukino wabereye mu Bugesera, aho ahanini wari ugamije ubusabane hagati y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate n’abanyamakuru bakora imikino, gusa hakaba hari hanateguwe ibihembo bitandukanye by’uri bwitware neza.
Ku ikubitiro, ikipe ya AJSPOR yaje gutungurwa n’uko mu bakinnyi b’abakarateka hari harimo Muvandimwe Jean Marie usanzwe ukina mu cyiciro cya mbere, mu gihe umunyezamu wayo yari Ndayishimiye Eric bakunda kwita Bakame.
Ikipe y’abanyamakuru y’umutoza Desire Hatungimana wa B&B FM yo ikaba mu kibuga yari iyobowe na Ndacyayisenga Hubert wa RBA, mu gihe abarimo Jado Castar na MC Bryan na bo babonye umwanya wo kwigaragaza.
Iminota 70 y’umukino yakinwe yarangiye nta kipe ibonye mu izamu ry’indi, ni ko kwitabaza za Penaliti ngo haboneke ikipe itwara igikombe.
Abakinnyi ba AJSPOR barimo Mugaragu David, Jado Max, Kagame Frank na Kigeli Patrick binjije izabo, mu gihe Ndayishimiye Eric Bakame yaje guhusha iya nyuma yatumye ikipe ye ibura igikombe.
Ikipe y’abanyamakuru b’imikino uretse igikombe ikaba yanahawe na Sheke y’ibihumbi 100 Frw, mu gihe iya karate yo yatahanye ibihumbi 50 Frw.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!