Bakame wifuzwaga na AFC Leopards yabuze epfo na ruguru kubera Rayon Sports

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 16 Ugushyingo 2018 saa 05:00
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame yifuzwaga na AFC Leopards yo muri Kenya ariko ashobora kubura uko yerekeza muri iki gihugu kubera kubura ibyangombwa bimurekura muri Rayon Sports.

AFC Leopards yagize ibibazo mu bwugarizi bituma irangiriza ku mwanya wa karindwi muri Shampiyona ya Kenya ‘SportPesa Premier League’ y’umwaka ushize.

Umusaruro muke w’umunyezamu w’umunya-Kenya, Ezekiel Owade, watumye iyi kipe ifata umwanzuro wo gutangira ibiganiro na Ndayishimiye Eric Bakame ufite amasezerano muri Rayon Sports ariko wahanwe n’iyi kipe imushinja ubugambanyi.

Uyu munyezamu yabwiye IGIHE ko yashoboraga gusinya amasezerano muri iyi kipe yo muri Kenya ariko abangamirwa no kutagira ibyangombwa bimurekura byagombaga gutangwa na Rayon sports.

Ati “Leopards twaravuganye nyibwira ko kujya yo gusinya amasezerano no gutangira akazi ntabikora ntarabona ibyangombwa birimo urwandiko rundekura muri Rayon Sports. Ntegereje umwanzuro Ferwafa izafata ku kibazo cyanjye kuko narareze kandi biri kwigwaho.”

Uyu munyezamu avuga ko yahemukiwe n’ikipe ya Rayon Sports ariko byatewe utwatsi na Visi Perezida wayo Muhirwa Frédérick.

Ati “Ni umukinnyi wacu ariko wahanwe. Ikipe imwifuza igomba kuvugana natwe kuko adufitiye amasezerano. Kuvuga ko twamuhemukiye byo si byo kuko nta kipe yaje ngo twumvikane ibyo kumugura ngo twange kuganira nayo.”

Ndayishimiye Eric Bakame yahagaritswe muri Rayon Sports tariki 10 Kamena 2018 ashinjwa kugambanira ikipe mu mikino ya shampiyona byatumye itsindwa inatakaza amahirwe ku gikombe no guta akazi ku mukino Rayon Sports yakinnye na Musanze FC tariki 8 Kamena 2018.

Byamenyekanye kubera amajwi yasohotse Bakame avuga ko atiriwe ajya ku mukino wa Musanze FC kuko ngo atari kujya ku mukino azi neza ko Rayon Sports iri butsindwe, ibintu ubuyobozi bwafashe nko kugambana.

Uyu munyezamu yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2013 ayitwaramo igikombe kimwe cya shampiyona n’igikombe kimwe cy’Amahoro.

Ndayishimiye Eric Bakame wahanwe na Rayon Sports arifuzwa na AFC Leopards yo muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza