Mu bakinnyi bahamagawe bari ku rutonde rw’agateganyo, barimo batatu bakina hanze y’u Rwanda ari bo Vicky Joseph Laurent Petry ukina muri Landvetter IS yo muri Suede, Musabyimana Thierry ukina muri ESM Gonfreville yo mu Bufaransa na Kabera Justin Christian ukina muri Acheville Christian Academy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aba bakinnyi bose basatira izamu, bakazaba bafatanya na bagenzi babo barimo umunyezamu Yvan Ruhamyankiko wa APR FC, Iradukunda Pascal na Sindi Jesus ba Rayon Sports ndetse na Yangiriyeneza Erirohe ukina mu ishuri rya ruhago rya Tonny Excellency.
Abandi bakinnyi bari bifujwe barimo Mukundwa Taylan ukina muri Portugal waje kugira ikibazo cy’imvune, mu gihe abandi babiri baje kubura ibyangombwa byo gukinira u Rwanda.
Amavubi U-20 ari mu itsinda rya mbere ririmo ibihugu byo mu karere bisanzwe bimenyerewe mu mikino y’abakuru nka Kenya, Tanzania iri mu rugo ndetse na Sudani yari yakiriye irushanwa nk’iri muri 2022 u Rwanda rutitabiriye.
U Rwanda ruzatangira rukina na Sudani tariki ya 8 Ukwakira, rukurikizeho Kenya tariki ya 10 Ukwakira mbere yo guhura na Tanzania tariki 13 uko kwezi, rukazasoreza kuri Djibouti tariki 15 Ukwakira.
Amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda azahita abone itike ya ½ mu gihe amakipe azagera ku mukino wa nyuma ari yo azahagararira aka karere mu mikino y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20 kizakinwa mu 2025.
Abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu
- HABINEZA Fils Francois
- IRADUKUNDA Moria
- RUHAMYANKIKO Yvan
Abakinnyi bakina inyuma
- HIRWA Thierry
- KAYIRANGA Fabrice
- NIYITANGA Sharif
- GATETE Jimmy
- IRANZI Cedric
- NSHUTI Sam
- KANAMUGIRE Arsene
- MASABO Samy
Abakinnyi bakina hagati
- BYIRINGIRO Thierry
- NIBISIGAYIZABIKORA Elysee
- NIYONGABO Emmanuel
- SIBOMANA Sultan Bobo
- TABOU Tegra Crespo
- IRADUKUNDA Pascal
- MUHOZA Daniel
- YANGIRIYENEZA Erirohe
- TINYIMANA Elissa
- UWINEZA Rene
Abataha izamu
- KUBWAYO Emile Bodue
- BAYINGANA Shimwa Yvan David
- TWIZERIMANA
- VICKY Joseph Laurent Petry
- MUSABYIMANA Thierry
- KABERA Justice Yannick
- SINDI Jesus Paul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!