00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yamennye amazi mu rwambariro, yanga guca mu nzira yagenywe: Azam FC yaba yarikanze amarozi i Kigali?

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 25 August 2024 saa 08:19
Yasuwe :

Inkuru y’intsinzi APR FC yakuye ku ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania ni imwe mu zikomeje kugarukwaho n’abakurikira siporo by’umwihariko abakunzi b’iyi kipe.

Uretse imigendekere nyirizina, Ikindi benshi bakomeje kugarukaho ni imyitwarire yaranze iyi kipe ya AZAM FC, bamwe bagereranyije no kwikanga amarozi.

Amakuru IGIHE yaboneye gihamya, ni uko ubwo amakipe yombi yajyaga mu rwambariro, ikipe ya AZAM FC yo yatinze kwinjira mu rwo yahawe muri Stade Amahoro, aho yabanje kohereza amajerekani atanu y’amazi ngo abo yajyanye na yo babanze basukure aho yari bwitunganyirize.

Aboherejwe n’iyi kipe bamennye amazi hasi ndetse no ku bikuta hose, hamwe no mu nzira zijya mu rwambariro rwayo.

Iyi kipe yaje kwishyushya itinzeho, yanze no kunyura mu nzira isanzwe inyurwamo n’amakipe ajya mu kibuga ubwo abakinnyi bayo bari bagiye kwishyushya.

Nyuma y’umukino, Umutoza wa AZAM FC Bruno Maurice nubwo atakomoje kuri ibyo by’amarozi, yatangaje ko ikipe ye mu byo yazize ari uko abakinnyi bafite imyumvire iciriritse.

Ati “Ushobora gutoza abakinnyi uko bahagarara mu kibuga, ukababwira ibijyanye n’amayeri ariko mu gihe badafite imyumvire ya nyayo nta kintu byatanga. Abakinnyi bacu bagaragaje ko badafite imyumvire ikwiye. Twatsinzwe umukino ariko ikibabaje ni uburyo twatsinzwemo kuko nta kintu twagaragaje kandi si byo twari twababwiye.”

APR FC nyuma yo gusezerera AZAM FC izahura na Pyramid kuri Stade mu mukino ubanza w’amajonjora ya nyuma ashyira amatsinda uzakinwa tariki ya 14 Nzeri 2024.

AZAM FC ubwo yageraga kuri Stade Amahoro yamaze umwanya itarinjira mu rwambariro yari yujujemo amazi ngo iri kurusukura
Abakinnyi ba AZAM FC batinze kujya kwishyushya, banagiyeyo ntibanyura aho amakipe asanzwe aca
Umutoza wa AZAM yavuze ko ikipe ye yagaragaje imyumvire idakwiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .