Azam FC yasinyishije Ally Niyonzima wakiniraga Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kanama 2020 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Niyonzima Ally wakiniye Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20, yasinyiye Azam FC yo muri Tanzania amasezerano y’imyaka ibiri.

Niyonzima nta kipe yari afite nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi atandatu yari afite muri Gikundiro.

Uyu musore byavugwaga ko ari mu biganiro na Yanga SC yo muri Tanzania, aho yavuye iwe mu Burundi ajya kumvikana n’iyi kipe, ayisaba kumuha ibihumbi 60 by’amadolari.

Ibinyujije kuri Instagram, Azam FC yatangaje ko nyuma yo kumvikana na Ally Niyonzima, yamaze kumusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri.

Ally Niyonzima yasanze muri Tanzania abandi bakinnyi b’Abanyarwanda nka Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick bakinira Yanga SC, Kagere Meddie wa Simba SC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi wa KMC ndetse na Rutanga Eric wamaze gusinyira Yanga SC.

Ku wa 30 Kanama 2017 ni bwo Niyonzima Ally yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Mukura Victory Sports, atanzweho miliyoni 10 Frw mbere y’uko ayivamo mu ntangiriro za 2019.

Yaguzwe na APR FC muri Gashyantare 2019 avuye muri AS Kigali ku masezerano y’amezi atandatu, ayivamo muri Kanama ajya muri Oman.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo yari yasinye amezi atandatu muri Rayon Sports.

Azam FC yasinyishije Ally Niyonzima wakiniraga Rayon Sports ku masezerano y'imyaka ibiri
Niyonzima yakiniye Rayon Sports igice cy'umwaka ushize w'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .