Umutoza Darko yari yakoze impinduka eshatu ugereranyije n’abakinnyi bari babanje mu kibuga ku mukino wa Super Cup na Police FC, aho Lamine Bah, Richmond Lamptey na Mamadou Sy bari bafashe imyanya ya Mugisha Gilbert, Victor Mbaoma na Niyibizi Ramadhan.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ni yo yabonye uburyo bwa mbere bw’umukino ku munota wa 12 wonyine, biturutse ku kazi gakomeye ka Lamine Bah, Lamptey yisanze ari wenyine mu rubuga rw’amahina, gusa umupira yateye, umunyezamu aza kuwushyira hanze.
Nubwo muri rusange AZAM yihariraga umukino mu gice cya mbere, APR FC ni yo yongeye kugerageza umunyezamu ubwo Lamptey yongeraga gutera mu izamu atereye kure gusa aha ho Mohamed Mustafa aza kwufata neza.
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye n’impinduka kuri APR FC, aho Dushimimana Olivier Muzungu utagaragaye, yahaga umwanya Niyibizi Ramadhan.
Ikipe ya AZAM byayisabye umunota wa 53 ngo itere mu izamu bwa mbere, gusa Pavelh Ndzila afata neza umupira wa Frank Tiesse.
Ku munota wa 54, umusifuzi w’umukino yahaye ikipe ya AZAM penaliti itavugwaho rumwe, ubwo yemezaga ko Niyomugabo Claude yakoreye ikosa Fei Toto mu rubuga rw’amahina. Penaliti yinjijwe neza na Jhonier Blanco, umwe mu Banya-Colombia batatu bakinira iyi kipe.
Umutoza wa APR FC yakoze impinduka yinjiza Victor Mbaoma, Odibo Godwin, Taddeo Lwanga ndetse na Alio Souane, gusa AZAM FC n’ubundi ni yo yakomeje kurema amahirwe yo gutsinda nubwo itayabyaje umusaruro, umukino urangira ari icyo gitego 1-0.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe i Kigali mu minsi itandatu iri imbere, aho uzabera kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu, tariki 24 Kanama 2024.
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC: Pavelh Ndzila, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude, Dauda Yassif, Richmond Lamptey, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Dushimimana Olivier Muzungu na Mamadou Sy.
Abakinnyi 11 ba AZAM babanje mu kibuga: Mohamed Mustapha, Lusajo Mwaikenda, Pascal Msindo, Yeison Fuentes, Yannick Bangala, Adolf Mutasingwa, James Akaminko, Frank Tiesse, Jhonier Blanco, Fei Toto na Gibril Sillah.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!