Uyu mutoza ukomoka muri Afurika y’Epfo, yari yasezeye iyi kipe kubera kutumvikana ku masezerano mashya dore ko yasabaga kongezwa umushahara ariko ikipe ntibikozwe, mu gihe Umutoza Mukuru wayo Robertinho bivugwa ko atifuzaga gukorana na we.
Igenda rye, ryakurikiwe n’umusaruro utari mwiza muri Rayon Sports yahise itakaza amanota mu mikino itatu yikurikiranya.
Nyuma y’ibiganiro bimaze icyumweru, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemereye IGIHE ko uyu mutoza yafashe indege imugarura mu Rwanda, ndetse ari buhite ajya mu nshingano ze.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko azajya ahembwa umushahara ungana na 1500$ ku kwezi mu gihe azanishyurirwa inzu yo kubamo.
Hategekimana Corneille wari wafashe uyu mwanya nyuma y’uko bisabwe na Robertinho, IGIHE ifite amakuru ko ari bwerekeze mu ikipe y’abagore kuko kugeza ubu nta mutoza wongerera abakinnyi ingufu yagiraga.
Umunya-Afurika y’Epfo, Ayabonga Lebitsa ’Smash’, yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023 azanye n’abatoza bashya barangajwe imbere na Yamen Zelfani ’Alfani’.
Uyu wahoze ari umukinnyi, yatangiye ubutoza ari kumwe na Rulani Mokwena kuri ubu utoza Wydad AC. Icyo gihe bari muri Black Poison. Yaciye mu yandi makipe atandukanye arimo Afurika y’Epfo U17, Bantu FC yo muri Lesotho na Tshakuma Tsha Madzivhandila y’iwabo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!