00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Asamoah Gyan yahishuye ko amarozi muri ruhago abaho nubwo abakinnyi batayavugaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mutarama 2023 saa 07:41
Yasuwe :

Umunye-Ghana Asamoah Gyan wamamaye akinira amakipe atandukanye arimo Sunderland yo mu Bwongereza yagaragaje ko mu mupira w’amaguru abakinnyi bakoresha uburozi nubwo batinya kubivugaho.

Gyan w’imyaka 37 yavuze ko ubwa mbere yabonye aho bakoresha uburozi yakinaga mu Ikipe y’abato ya Cedar yo muri Ghana. Yabihamirije Umunyamakuru Dan Kwaku Yeboah mu kiganiro cyanyujijwe kuri YouTube ye.

Yagize ati “Buri kintu cyose gifite izina kibaho. Twese dukina mu makipe y’abato hari ibyo batubwira. Bati mugende mufate ibi, mujye kubyogana, mukore ibi na biriya.’’

Gyan wabaye rutahizamu ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu ya Ghana, Black Stars, yakomeje asobanura ko babwirwaga ko nibatabikora ikipe iri butsindwe.

Ati “Bakubwiraga ko ari wowe watumye mutsindwa. Muri Cedar twabikoze inshuro imwe cyangwa ebyiri. Twakinnye na Liberty dutsindwa ibitego 4-0 ariko uburozi bubaho muri ruhago.’’

Mu buhamya bwe yavuze ko yibuka ko agikina mu makipe y’abato bigeze babwirwa ibyo bagomba gukora kugira ngo batsinde ibitego bibiri.

Ati “Ushobora kubona urushundura imbere yawe ugateramo, iyo igitego cyinjiye, ubwo ni uburozi. Iyo umuntu atsinze igitego, hari abavuga ko ari amahirwe ariko babizi ko hari uburozi bwakoreshejwe.’’

Gyan yasobanuye ko abantu bose bafite ibyo bizera kuko hari abajya mu nsengero bakiyambaza Imana ndetse hari n’abakinnyi bizerera mu gukoresha uburozi.

Yunzemo ati “Ntabwo umuntu azakubwira ibanga rye ariko nubirebana ubushishozi uzabona ibijya mbere. Uwo muntu ntazakubwira ibijya mbere ariko wowe ubwawe ushobora kugira ibyo ubona.’’

Gyan ni we rutahizamu w’ibihe byose muri “Black Stars”, yayitsindiye ibitego 51 kuva mu 2003 ubwo yatangiraga kuyikinira afite imyaka 17. Uyu munyabigwi yakinnye ibikombe by’Isi bitatu birimo icya 2006, 2010 na 2014. Yanyuze mu makipe atandukanye arimo Rennes yo mu Bufaransa na Sunderland yo mu Bwongereza.

Asamoah Gyan yahishuye ko amarozi muri ruhago abaho nubwo abakinnyi batayavugaho
Uyu rutahizamu ari mu bafite amateka akomeye mu Ikipe y’Igihugu ya Ghana yatsindiye ibitego 51

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .