00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Muhanga yazamutse mu cyiciro iheruka guseberamo: Aho si bya bindi?

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 8 May 2025 saa 09:40
Yasuwe :

Visi Perezida wa AS Muhanga, Bakundukize Pamphile, yatangaje ko nyuma yo kugira amahirwe ikazamuka mu Cyiciro cya Mbere, batazashingira ubukungu bw’ikipe ku Karere ka Muhanga, dore ko ubwo bagiherukamo byabateje ibibazo byatumye bamanuka nta nota na rimwe.

Ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, ni bwo AS Muhanga yiyunze kuri Gicumbi FC, izamuka muri Rwanda Premier League nyuma yo gutsinda La Jeunesse FC ibitego 2-1.

Nyuma y’uyu mukino Visi Perezida wa AS Muhanga, Bakundukize Pamphile, yavuze ko mu bibazo byagonze ikipe ubwo yamanukaga mu mwaka w’imikino wa 2020/21, harimo amikoro adahagije.

Ati “Twese twishimiye kugaruka mu Cyiciro cya Mbere, kandi ntabwo tugiye kwikozayo nk’uko bamwe babitekereza. Nta kindi kizadufasha kubigeraho usibye kugira abaterankunga benshi kandi hano i Muhanga barahari.”

“Uwo twabwiraga wese yadusabaga kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere none twabikoze. Nta bwoba tugomba kugira uyu munsi kuko tumaze kugira abantu bazi umupira kandi biteguye kuwushoramo. Akarere na ko tuzakomangayo ariko icya mbere ni uko twimenya.”

Uyu muyobozi yanavuze ko hari uburyo buzashyirwaho buzatuma abafana bagira uruhare mu gufasha ikipe yabo.

Ati “Turashaka ko abafana bafasha ikipe yabo mu buryo buri ku murongo, tukabategurira uburyo bwo kugura ubunyamuryango kugira ngo tuzabone ubushobozi buzadufasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere.”

Ubwo Muhanga FC iheruka mu Cyiciro cya Mbere yagize ibibazo by’amikoro kubera imyenda yari iberewemo n’akarere kugeza ubwo irenga hafi miliyoni 90 Frw.

Icyo gihe kandi ikipe yari mu bihe bibi byaganishaga ku musaruro nkene mu kibuga, ugeza ubwo iyi kipe imanutse nta nstinzi n’imwe ibonye ndetse nta n’umukino n’umwe inganyije.

Umutoza wa AS Muhanga, Munyeshema Gaspard, yavuze ko nubwo asoje amasezerano ye ariko yajya inama yo kuzahindura ikipe cyane.

Ati “Njye nabonye iyo ikipe izamutse igahindura ikipe cyane bamwe bashya batinda kumenyerana, buriya nasanze aricyo gikora ku makipe azamutse mu Cyiciro cya Mbere. Nasaba ko ikipe yacu itazahinduka cyane ku buryo nka 70% yazaba ari aba bakinnyi twari kumwe.”

Ni ikipe ya kabiri, umutoza Munyeshema Gaspard azamuye mu Cyiciro cya Mbere, nyuma ya Rutsiro FC. Yanavuze ko ikibazo cy’ibyangombwa cyamugoraga kigatuma adatoza mu Cyiciro cya Mbere, ubu cyakemutse kuko afite ‘licence B’, bityo ibiganiro bigenze neza yazakomezanya na AS Muhanga.

AS Muhanga yasubiye mu Cyiciro cya Mbere nyuma y'imyaka ine
Abanya-Muhanga bishimira ko ikipe yabo yazamutse mu Cyiciro cya Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .