AS Muhanga yabonye umutoza mushya w’Umurundi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Kamena 2020 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Umurundi Nduwantare Ismail Jean Marie Vianney ni we wemejwe nk’umutoza mushya wa AS Muhanga, ku masezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

AS Muhanga nta mutoza yari ifite nyuma y’uko Mbarushimana Abdu wayitozaga yerekeje muri Bugesera FC mu kwezi gushize.

Iyi kipe yabaye iya 11 mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20, yari imaze iminsi iri mu biganiro n’abarimo Ruremesha Emmanuel nyuma wasinyiye Gorilla FC, Nduwantare Ismail na Bisengimana Justin.

Umunyamabanga Mukuru wa AS Muhanga, Bisangwabagabo Youssuf, yabwiye IGIHE ko bamaze kwemeza Nduwantare Ismail nk’umutoza mushya ku masezerano y’umwaka umwe.

Ati “Nibyo umutoza twamaze kumubona, ni Nduwantare Jean Ismail Marie Vianney, twamuhaye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa mu gihe byaba bigenze neza.”

“Intego yacu ni ugukomeza kuzamura abakinnyi bakiri bato kandi beza ariko tukaguma mu cyiciro cya mbere.”

Nduwantare yaherukaga mu Rwanda mu mwaka ushize ubwo yatozaga Gicumbi FC, ariko akaba yarirukanwe mu Ugushyingo nyuma y’amezi abiri gusa, kubera umusaruro muke.

Ni ku nshuro ya gatatu, Nduwantare aje gutoza mu Rwanda nyuma yo kuba umutoza Aspor FC mu 2008 mbere y’uko asubira muri Prince Louis, ayifasha gusubira mu cyiciro cya mbere.

Yatoje kandi amakipe arimo Inter Stars, Flambeau de l’Est, Kayanza United, Delta Star na Les Jeunes Athletics z’iwabo mu Burundi.

Nduwantare Jean Marie Vianney wigeze gutoza Gicumbi FC, ni we wemejwe nk'umutoza mushya wa AS Muhanga
AS Muhanga iri mu makipe yatanze abakinnyi benshi mu myaka ibiri ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .