AS Muhanga itarahemba amezi ane na Etincelles FC itarahembye abiri, zombi zahagaritse imishahara y’abakinnyi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Gicurasi 2020 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Amakipe ya AS Muhanga na Etincelles FC yiyongereye ku yandi atanu aheruka gufata icyemezo cyo guhagarika imishahara y’abakinnyi kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ibikorwa byose by’imikino mu Rwanda birimo na Shampiyona byahagaritswe kuva tariki ya 15 Werurwe, umunsi umwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus

Kuba nta mikino iri kuba, amakipe atandukanye yiganjemo ay’uturere, akomeje gufata ibyemezo bitandukanye birimo guhagarikira abakinnyi imishahara.

Kuri uyu wa Gatatu, AS Muhanga ni yo yari igezweho mu gufata iki cyemezo, aho yamenyesheje abakinnyi n’abandi bakozi bayo bose ko bahagarikiwe umushahara uhereye muri Gicurasi 2020, ariko bakazashakirwa indi mishahara baberewemo n’ikipe.

Abakinnyi b’iyi kipe ifashwa n’Akarere ka Muhanga kayiha miliyoni 40 Frw ku mwaka, baheruka umushahara w’Ukuboza 2019.

Etincelles FC na yo yamaze kumenyesha abakinnyi bayo ko bahagarikiwe amasezerano guhera muri uku kwezi kubera ko uyu mwaka w’imikino wahagaze ndetse azongera gusubukurwa ubwo umwaka utaha w’imikino uzaba utangiye.

Iyi kipe yahawe miliyoni 80 Frw n’Akarere ka Rubavu, mu ngengo y’imari ya miliyoni 150 Frw yateganyaga gukoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, ibereyemo abakinnyi ibirarane by’amezi abiri, bazahabwa nyuma yo kumvikana n’ikipe izabanza kugisha inama FERWAFA.

Kugeza ubu amakipe arindwi niyo amaze gufata icyemezo cyo gukuriraho abakinnyi imishahara muri ibi bihe bya Coronavirus.

Andi makipe yabikoze ni Musanze FC, Rayon Sports, Espoir FC na Heroes FC zahereye muri Mata mu gihe Bugesera FC yo yahisemo kujya ihemba abakozi bayo 30% by’umushahara uhereye mu kwezi gushize.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ahazaza h’uyu mwaka w’imikino mu Rwanda nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo itangaje ko hafi imikino ishobora kongera kuba ari muri Nzeri.

Inama nyunguranabitekerezo iherutse guhuza amakipe na FERWAFA, nta mwanzuro wayifatiwemo kuko uzemezwa na Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bitarenze tariki ya 30 Gicurasi.

Abakinnyi ba AS Muhanga babwiwe ko bazahembwa amezi ane baberewemo ubundi bakibagirwa umushahara
Etincelles FC yahagaritse amasezerano y'abakinnyi bayo kuva muri uku kwezi kugeza igihe umwaka utaha w'imikino wa 2020/21 uzatangirira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .