AS Kigali yanganyije na Etincelles FC, yuzuza imikino ine itarabona intsinzi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ukwakira 2019 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Umujyi wa Kigali, AS Kigali ikomeje kudahirwa na Shampiyona y’uyu mwaka, aho ku nshuro ya kane yikurikiranya yananiwe gutsinda umukino yakinnye kuri uyu wa Gatatu ubwo yari yakiriwe na Etincelles kuri Stade Umuganda i Rubavu, amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Etincelles FC yakiriye uyu mukino ishaka kuwutsinda kugira ngo ifate umwanya wa gatatu, aho yari kuba irushwa inota rimwe na APR FC na Rayon Sports izifite amanota 10.

AS Kigali yanganyije imikino ibiri, igatsindwa undi muri itatu yaherukaga gukina, yashakaga kubona intsinzi ya mbere muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo kwiyubaka ikagura abakinnyi benshi barimo n’abanyamahanga bane.

Umutoza wayo, Nshimiyimana Eric, yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanje mu kibuga, agirira icyizere Bate Shamiru wakinnye umukino wa mbere, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wakoze ikosa ryavuyemo igitego ku mukino uheruka, abanza hanze.

Nubwo Ikipe y’Umujyi yihariye umukino ndetse ikabonamo imipira myinshi iteretse muri koruneri, ntiyabashije kubyaza umusaruro uburyo yabonye burimo n’ubwabazwe bwahushijwe na Niyonzima Haruna umukino ugiye kurangira, umupira awutera hejuru y’izamu nyuma yo gukeka ko yari yaraririye.

Kunganya uyu mukino byatumye AS Kigali igira amanota atatu mu mikino ine, aho iri ku mwanya wa 13 mu gihe Etincelles FC yagize amanota arindwi ku mwanya wa gatanu.

Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric asanga ikipe ye ikomeje kugorwa no kubyaza umusaruro uburyo ibona imbere y’izamu.

Ati ”Twasatiraga cyane, igisigaye ni ukureba ukuntu buriya buryo tubona dushobora kububyaza umusaruro naho ubundi ibindi ni umupira w’amaguru kuba tutabona amanota atatu, tubona rimwe, ni ugukomeza dukora kuko turakina neza.”

AS Kigali izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, yakira Marines FC mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona mu gihe Etincelles FC izaba yakiriwe na Bugesera FC.

Abakinnyi ba Etincelles FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Ba kapiteni bombi: Gikamba Ismaël na Niyonzima Haruna batombora ikibuga
Abafana ba Etincelles FC bari bacanye ibishashi kuri Stade Umuganda
Ishimwe Christian azibira Niyonsenga Ibrahim
Akayezu Jean Bosco atera umupira n'umutwe nyuma yo gusumba Bishira Latif
Umukino warimo amahane ku mpande zombi
Rick Martel na Tuyisenge Hakim batanguranwa umupira wari uvuye mu kirere
Bombi bawuhushije ahubwo barakubitana
Rutahizamu wa AS Kigali ukomoka muri Gabon, Rick Martel Mba atera ishoti mu izamu rya Etincelles FC
Niyonzima Haruna wakinaga na Etincelles FC yamenyekaniyemo muri za 2004, yahushije uburyo bwabazwe mu minota ya nyuma
Kalisa Rachid atera umupira muremure imbere
Etincelles na yo yanyuzagamo igasatira ariko Bate Shamiru ababera ibamba
Ishimwe Christian ahanganiye umupira na Niyonsenga Ibrahim

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza