AS Kigali yongeye kubura intsinzi, inganya na Kiyovu Sports yahushije penaliti (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ugushyingo 2019 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Imikino icyenda, intsinzi imwe no kunganya inshuro eshanu ni wo musaruro wa AS Kigali kugeza uyu munsi ubwo yanganyaga na Kiyovu Sports ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.

AS Kigali yakoze impinduka mu buyobozi mu minsi ishize, abakinnyi barahembwe ndetse byari byitezwe kureba ko iyi kipe yagaruka mu nzira zo gutsinda nyuma y’akaruhuko kabayemo imikino y’amakipe y’ibihugu.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali yinjiye mu mukino mbere y’Urucaca ndetse ihusha uburyo bwiza ku munota wa gatatu ubwo Niyonzima Haruna yahinduraga umupira maze Ssentongo Farouq ashatse kuwushyira mu izamu, ukorwaho n’umunyezamu Banakweli Emmanuel wakinaga umukino wa mbere muri Kiyovu Sports, ujya muri koruneri.

Ssentongo n’ubundi yongeye guhusha uburyo bwashoboraga guhesha AS Kigali kuyobora umukino mu minota ibanza y’igice cya kabiri ubwo yari asigaranye n’umunyezamu Bwanakweli.

Kiyovu Sports yari yakoze impinduka zitandukanye zirimo iyo Twizerimana Martin Fabrice yasimbuwemo na Nsanzimfura Keddy na Tuyishime Benjamin agasimburwa na Nizeyimana Claude, yabonye penaliti ku munota wa 86 ku ikosa Karera Hassan yakoreye kuri Armel Ghislain.

Uyu rutahizamu wa Kiyovu Sports yananiwe gutsinda uyu mupira w’umuterekano arebana n’umunyezamu Bate Shamiru wawufashe neza.

Kunganya uyu mukino byatumye AS Kigali igira amanota umunani ndetse iguma ku mwanya wa 14 mu gihe Kiyovu Sports yafashe umwanya wa gatatu n’amanota 16, itambutse kuri Rayon Sports izakirwa na Gicumbi FC ejo ku Cyumweru.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

AS Kigali: Bate Shamiru, Bishira Latif, Karera Hassan, Benedata Janvier, Rusheshangoga Michel, Ahoyikuye Jean Paul, Niyonzima Haruna, Allongo Mba Martel, Rachid Kalisa, Ssentongo Farouk Saif na Nsabimana Eric

Kiyovu Sports: Bwanakweli Emmanuel, Munezero Fiston, Tubane James, Serumogo Ally, Ishimwe Saleh, Twizerimana Martin Fabrice, Onyanja Obiero, Armel Gislain, Saba Robert na Tuyishime Benjamin.

Gahunda y’umunsi wa cyenda wa Shampiyona

Ku wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2019

  • Gasogi United 1-1 Musanze FC

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019

  • Sunrise FC 4-1 Heroes FC
  • APR FC 3-1 Espoir FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2019

Marines FC 0-1 AS Muhanga
AS Kigali 0-0 Kiyovu Sports

Ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019

  • Gicumbi FC vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15h00)
  • Bugesera FC vs Mukura VS (Stade Bugesera, 15h00)
  • Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda, 15h00)
Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga
Ba kapiteni bombi: Niyonzima Haruna Serumogo Ally bifotozanya n'abasifuzi bayobowe na Ishimwe Claude
Nsabimana Eric ahanganiye umupira na Twizeyimana Martin Fabrice
Ssentongo Saifi mu kirere akina umupira
Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric akomeje kubura intsinzi
Abafana ba Kiyovu Sports bari baje gushyigikira ikipe yabo
Benedata Janvier ashoreye umupira ubwo yari akurikiwe na Twizeyimana
Umurundi Mugunga Dieudonné 'Buruchaga' utoza Kiyovu Sports areba uko abakinnyi be bitwara
Ishimwe Saleh akinira nabi Nsabimana Eric Zidane
Kapiteni wa AS Kigali, Niyonzima Haruna, acenga Munezero Fiston wa Kiyovu Sports
Munezero Fiston akuraho umupira n'umutwe
Umukino wabereye kuri Stade ya Kigali nyuma y'imvura yaguye mu bice bitandukanye by'u Rwanda

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .