00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

As Kigali yikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cya 2023

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 Gashyantare 2023 saa 04:22
Yasuwe :

As Kigali yikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cya 2023 mu gihe haburaga iminsi mike ngo amakipe azahatana atangire gucakirana.

Amakipe 28 mu bagabo na 25 mu bagore mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri ni yo yiyandikishije mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, AS Kigali FC yatangaje ko yikuye muri iri rushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, ikazagarukamo mu rikurikira.

Yagize iti “Ubuyobozi bwa AS Kigali bubabajwe no kubamenyesha ko bwikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cya 2023. Nk’ikipe ifite iki gikombe dufite icyizere ko tuzagarukana imbaraga mu mwaka utaha.”

Usibye kuba iyi kipe ifite iki gikombe kandi, ibitse n’ibindi bibiri byose bigaragaza ko yikuye mu irushanwa yari imaze gushingamo imizi. Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali iheruka gusohokera igihugu biciye muri iri rushanwa, isigaye muri Shampiyona, aho iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 33.

As Kigali yikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cya 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .