AS Kigali izakira KCCA mu mukino ubanza uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukuboza 2020 saa Cyenda.
Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Gasana Francis, yabwiye IGIHE ko intego bafite muri iri jonjora ari ugutsinda umukino ubanza bakabona impamba ihagije bazajyana i Kampala.
Ati “Turashaka gutsinda umukino ubanza kuko ni wo w’ingenzi uzaduha icyizere cy’uburyo tuzitwara mu mukino wo kwishyura. Abakinnyi bameze neza kandi biteguye umukino.”
Yakomeje avuga ko abakinnyi batazakina uyu mukino ubanza ari ba myugariro babiri: Bishira Latif na Ahoyikuye Jean Paul ’Mukonya’ bari bamaze iminsi baravunitse kimwe na rutahizamu Sudi Abdallah.
Gasana Francis yemereye IGIHE ko mu rwego rwo gutera imbaraga abakinnyi, bemereye abakinnyi agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 400 Frw kuri buri umwe mu gihe basezerera KCCA FC.
Umukino wo kwishyura hagati ya AS Kigali na KCCA uzabera i Kampala tariki ya 6 Mutarama 2020.
Iyi kipe yo muri Uganda yageze i Kigali ku Cyumweru idafite umutoza Mike Mutebi na bamwe mu bakinnyi barwaye COVID-19.
AS Kigali yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Orapa United yo muri Botswana ku itegeko ry’igitego cyo hanze, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2 mu mikino ibiri y’ijonjora rya mbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!