00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 June 2022 saa 09:32
Yasuwe :

Igitego kimwe cya Kalisa Rachid cyatumye Ikipe ya AS Kigali FC yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2021/22, itsinze APR FC.

Ni mu mukino wa nyuma wahuje amakipe yombi kuri uyu wa Kabiri, tariki 28 Kamena 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino wahuje impande zombi wabanjirijwe n’umunota wo kunamira Murenzi Kassim wakiniye Rayon Sports ndetse akaba ari Se wa Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, FERWACY, uheruka kwitaba Imana.

APR FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports muri kimwe cya kabiri mu gihe AS Kigali yakuyemo Police FC.

Amakipe yombi yatangiye umukino buri imwe igerageza gushaka izamu mu minota ya mbere ya mbere.

APR FC ni yo yabonye uburyo bwa mbere bwashoboraga kuvamo igitego ku munota wa 19 gusa Omborenga Fitina ntiyashoboye kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Ni mu gihe Hussein Tchabalala na we ku munota wa 23 yagerageje gutera ishoti riremereye mu izamu ariko Ishimwe Pierre wa APR FC akuramo umupira.

Ku munota wa 30 w’igice cya mbere, Ishimwe Christian yahinduye umupira mwiza awutereka ku kirenge cya Tchabalala na we ahita awusunikira Kalisa Rachid watsinze igitego cya mbere cya AS Kigali.

Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali ikiyoboye umukino n’igitego kimwe ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga no gucungana ku mpande zombi aho APR FC yashakaga uko yakwishyura igitego yatsinzwe mu gihe AS Kigali na yo yarindaga izamu ryayo ari nako ishaka igitego cya kabiri.

Ku munota wa 59, APR FC yakoze impinduka isimbuza abakinnyi batatu icyarimwe aho Bizimana Yannick yasimbuwe na Ishimwe Annicet, Mugisha Gilbert asimburwa na Byiringiro Lague mu gihe Nshuti Innocent yambuwe na Mugunga Yves.

Ku munota wa 82 w’umukino, AS Kigali yakoze impinduka mu busatirizi bwayo, Shabani Hussein Tchabalala yasimbuwe na Sugira Ernest mu gihe Rukundo Denis yasimbuye Rugirayabo Hassan na ho Aboubakar Lawal asimburwa na Niyibizi Ramadhan.

Akigera mu kibuga ku munota wa 83, Sugira Ernest yahushiije igitego cyateje impaka nyinshi aho bamwe bemezaga ko cyari cyinjiye mu izamu gusa umusifuzi Hakizimana Louis yanzura ko umupira utarenze umurongo.

Ku munota wa 85, APR FC yarwanaga no kwishyura igitego, yakoze impinduka Nsabimana Aimable asimburwa na Rwabuhihi Aime Placide mu gihe Nsanzimfura Keddy yasimbuye Ruboneka Bosco.

Izi mpinduka zakozwe n’Umutoa Adil Mohammed ntacyo zafashije ikipe y’Ingabo yakinaga na AS Kigali itozwa nka Cassa Mbungo.

Umukino waje kurangira AS Kigali itsinze APR FC, igitego 1-0, bituma yegukana iki gikombe.

Ni igikombe cya Kane cy’Amahoro AS Kigali yegukanye mu mateka yayo harimo n’icyo yaherukaga gutwara mu mwaka wa 2018/2019 ari na bwo cyaherukaga gukinirwa.

Yagitwaye mu 2001 (icyitwa Les Citadins) icyo gihe yatsinze APR FC penaliti 6-5, ibisubiramo mu 2013 itsinze AS Muhanga 3-0 mu gihe mu 2019 yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 hitabajwe iminota y’inyongera.

Ni ku nshuro ya kabiri kandi Umutoza Cassa Mbungo ayifashije kwegukana Igikombe cy’Amahoro.

Iyi kipe y’Abanyamujyi ni yo izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2022/2023.

Rayon Sports ni yo yegukanye umwanya wa gatatu muri iri rushanwa nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 4-0.

Mu bagore, Igikombe cy’Amahoro cyegukanywe na AS Kigali WFC yatsinze Kamonyi WFC ibitego 4-1.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa APR FC:

Ishimwe Jean Pierre, Manishimwe Djabel, Buregeya Prince, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Fitina Omborenga, Mugisha Bonheur , Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent na Bizimana Yannick.

Umutoza Mukuru ni Adil Erradi Mohammed

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa AS Kigali:

Ntwari Faicre, Haruna Niyonzima, Kwitonda Ally, Rugirayabo Hassan, Niyonzima Olivier, Kakule Mugheni Fabrice, Ishimwe Christian, Kalisa Rachid, Bishira Latif, Aboubakar Lawal na Shabani Hussein Tchabalala.

Umutoza Mukuru ni Cassa Mbungo.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga
Amakipe yombi yatangiye umukino buri imwe igerageza gushaka izamu
Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel agundagurana na Ishimwe Christian ashaka kumutanga umupira
Niyonzima Olivier yaninanye ishyaka cyane ko yahuraga n'ikipe yahozemo mbere yo kwerekeza muri AS Kigali
Wari umukino w'ishiraniro. Aha Omborenga Fitina yacengaga Niyonzima Olivier Seif washakaga kumubuza gutambutsa umupira
Umunyezamu wa AS Kigali, Ntwari Fiacre, yitwaye neza kuri uyu mukino
Umuyobozi wa AS Kigali, Shema Fabrice, ashyikiriza Kapiteni w'Ikipe y'Abanyamujyi, Haruna Niyonzima, igikombe
Jimmy Mulisa wakiniye APR FC akanayibera umutoza ni we wari utwaye Igikombe cyatanzwe
Ikipe ya AS Kigali mu Bagore ni yo yegukanye Igikombe cy'Amahoro cya 2021/2022
Nyuma y'ifirimbi ya nyuma, Umutoza wa AS Kigali, Cassa Mbungo Andre, yapfukamye hasi aramburira Imana amaboko ayishima
AS Kigali yegukanye ibikombe bibiri mu Cyiciro cy'Abagabo n'icy'Abagore
AS Kigali yegukanye Igikombe cya Kane cy'Amahoro mu mateka yayo, bitatu biheruka yabitwaye mu 2001, 2013 na 2019
Nyuma y'umukino, abasifuzi barimo Hakizimana Louis basezeye kuri uyu mwuga, ashimirwa na bagenzi be ko yabaye icyitegererezo
Abakinnyi ba AS Kigali FC bishimiye ko igikombe gitashye mu ikipe yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .