Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ubwo umukino wa Rayon Sports wari urangiye, bamwe mu bakinnyi ba AS Kigali bahise babwira bagenzi babo ko babatsindishije, aho bamwe bavugaga ko bagenzi babo bahawe ruswa, cyane ko hari abegerewe kugira ngo bayihabwe bakayanga, bagakeka ko bagenzi babo baje kuyemera.
Aha ngo hari abakinnyi bamwe banaketswe birangira bakuwe mu bagombaga gutangira muri uyu mukino, mu gihe hari n’abasimbujwe imburagihe nk’uko byavuzwe.
Haruna Niyonzima yemereye Fine FM ko na we yumvise iby’amakuru ari hanze ashinja abakinnyi bagenzi be kurya ruswa, icyakora avuga ko ukuri kwayo atakwemeza, cyane ko nta bimenyetso afite.
Ubwo twavuganaga n’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Nshimiye Joseph, yatubwiye ko ayo makuru nta kintu ayaziho.
Ku rundi ruhande, Ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bwa AS Kigali, Bayingana Innocent, yatangaje ko ibyo kurya ruswa bivugwa ku bakinnyi ba AS Kigali atari byo, ashimangira ko ibyabaye ari uko abakinnyi batishimiye bagenzi babo.
Yagize ati “Ibyabaye ni kwa kundi abakinnyi baba batishimira uko bagenzi babo bitwaye kandi bibaho kuri buri mukino.”
Yatanze urugero ati “Nk’urugero, Akayezu igitego cya mbere badutsinze cyavuye ku makosa yakoze atakaza umupira, asa neza nk’uko byagenze ku mukino wa Rutsiro FC. Ni byo abakinnyi bamubwiraga ko ari kubatsindisha.”
Ku kijyanye no gukinisha umunyezamu wa gatatu, Bayingana yatangaje ko kuba Cuzuzo Aimé Gaël yaricajwe atari uko yaketsweho guhabwa ruswa ahubwo ari uko yari amaze iminsi adahagaze neza, mu gihe Adolphe Hakizimana ngo yabuze ku munota wa nyuma kubera imvune.
Umunyezamu Niyonkuru Pascal wakinnye, na we yanenzwe n’abakunzi b’iyi kipe, kubera ahanini uburyo yitwaye ku bitego bibiri byatsinzwe na Rayon Sports, mu mukino warangiye itsinze 2-1.
Rayon Sports yashimangiye umwanya wa mbere n’amanota 46 aho irusha amanota ane APR FC ya kabiri mu gihe AS Kigali iza ku mwanya wa kane n’amanota 33.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!