Uyu mukino wabaye ku wa Mbere, tariki 21 Ukwakira 2024 kuri Kigali Pelé Stadium, ukaba wasozaga iy’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.
AS Kigali yatangiye umukino neza, abarimo Emmanuel Okwi na Armel Gyslain basatira bikomeye.
Ku munota wa 20, Nkubana Marc yazamukanye umupira neza, awucomekera Shabani Hussein Tchabalala acenga abakinnyi bane atsinda igitego cya mbere.
Mu minota 35, Vision FC yatangiye gusatira no guhusha uburyo bwinshi bw’ibitego bwakurwagamo n’umunyezamu Cuzuzo Gaël.
Kumenera mu b’inyuma ba AS Kigali byananiranye, ubundi Vision FC itangira kugerageza amashoti ya kure yaterwaga na Kwizera Pierrot.
Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali yatsinze Vision FC igitego 1-0.
Ikipe y’Umujyi yatangiranye impinduka igice cya kabiri, Armel Gyslain asimburwa na Ndayishimiye Didier.
Iyi kipe yakomeje gusatira cyane, bidatinze ku munota wa 52, Iyabivuze Osée ayitsindira igitego cya kabiri.
Ku munota wa 76, myugariro Rwabuhihi Placide yakoze umupira ari mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Uwikunda Samuel atanga penaliti.
Yatsinzwe neza na rutahizamu Huzaf Ali wateye umupira mu nguni imwe, umunyezamu Cuzuzo ajya mu yindi.
Mu minota ine y’inyongera, Akayezu Jean Bosco yakujemo igitego ukuboko, Uwikunda atanga penaliti.
Huzaf Ali yongeye kuyitera ariko umunyezamu, Cuzuzo umupira awukuramo, agumisha ikipe mu mukino.
Umukino warangiye AS Kigali yatsinze Vision FC ibitego 2-1, ifata umwanya wa mbere n’amanota 13, ikurikiwe na Police FC ifite 12. Rayon Sports na Gorilla FC ziranganya amanota 11.
Vision FC yakomeje kuba iya nyuma n’amanota abiri gusa mu mikino itandatu imaze gukina.
Mu mpera z’icyumweru Shampiyona izakomeza ku munsi wa karindwi, ku makipe adafite abakinnyi batatu mu Ikipe y’Igihugu ikomeje kwitegura Djibouti, mu bazahatana mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!