AS Kigali yateye mpaga KCCA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wari guhuza AS Kigali na KCCA FC yo muri Uganda ntukibaye kuri uyu wa Gatatu kubera icyorezo cya CODI-19, aho Komiseri wari kuwuyobora yemeje ko iyi kipe yo muri Uganda yatewe mpaga.

AS Kigali yari kwakira uyu mukino ubanza kuri Stade ya Kigali guhera saa Cyenda.

Inama itegura umukino yahuje komiseri w’umukino n’abayobozi b’impande zombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yemeje ko umukino utaba.

KCCA yageze i Kigali ku Cyumweru ifite abakinnyi 14 mu gihe havugwaga ko umutoza wayo mukuru, Mike Mutebi n’abandi bakinnyi 12 banduye COVID-19. Ku wa Mbere, myugariro John Revita yasanze bagenzi be i Kigali.

Ubwo iyi kipe yakoraga imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali, ibisubizo yafatiwe i Kigali byagaragaje ko hari abandi bakinnyi babiri banduye COVID-19.

Komiseri w’umukino yaje kwanzura ko AS Kigali iteye mpaga y’ibitego 2-0 kuko KCCA idafite abakinnyi bahagije bo gukina uyu mukino.

Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis, yabwiye IGIHE ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga bitashoboka ko uyu mukino uba.

Ati “Byarangiye ni mpaga ya 2-0. Byemejwe. Barwaje abantu babiri barimo uwitwa Julius[Poloto] n’uwitwa [Charles] Lwanga, basigara ari 13. Bazanye abakinnyi 15 kandi amategeko avuga ko abakinnyi bagomba kuba ari 11 babanzamo kongeraho bane basimbura.”

“Iyo udafite 15 buzuye ntabwo umukino uba. Bo bazanye 15 harwaramo babiri. Bagerageje gusaba ko habaho irengayobora ariko biranga kuko bababwiye ko amakosa ari bo bayakoze bazana abakinnyi bake.”

AS Kigali yari yasezereye Orapa United mu ijonjora rya mbere, igiye gukomeza kwitegura umukino wo kwishyura uzabera i Kampala tariki ya 6 Mutarama 2021.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .