AS Kigali yasinyishije undi rutahizamu w’Umunya-Nigeria

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu, AS Kigali yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Aboubakar Lawal, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Lawal yari amaze iminsi muri AS Kigali, aho yabanje gukora igeregezwa nyuma yo kuva muri Nigeria mu minsi ishize.

Yahawe amasezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa Gatanu kugira ngo azafashe iyi kipe y’Umujyi wa Kigali mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup izatangira mu mpera z’uku kwezi.

Ubwo umutoza Nshimiyimana Eric yaherukaga kuvuga kuri uyu mukinnyi, yavuze ko ari rutahizamu mwiza ufite amayeri menshi.

Ati “Kuri rutahizamu Aboubakar ni umukinnyi ukinisha amayeri menshi cyane, navuga ko azi guhagarara neza mu kibuga, azi gukinisha abandi , mu minsi tumaranye nabonye ko ari umukinnyi mwiza.”

Aboubakar Lawal yabaye umukinnyi wa gatadatu mushya uguzwe na AS Kigali mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2020/21 utangira. Abandi baguzwe n’iyi kipe ni Hakizimana Muhadjiri, Rugirayabo Hassan, Emery Bayisenge, Shabani Hussein ‘Tchabalala’ na Biramahire Abeddy.

Muri AS Kigali, ahasanze mugenzi we bazajya bahanganira umwanya, Orotomal Alex, wasinye muri Mutarama.

Aboubakar Lawal yahawe amasezerano muri AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .