00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Kigali yasinyishije Ntwari Fiacre wari intizanyo ya APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

AS Kigali yaguze umunyezamu Ntwari Fiacre wari intizanyo ya APR FC muri Marines FC, ku masezerano y’imyaka ibiri, aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 8 Frw.

Ntwari Fiacre yari amaze umwaka umwe akinira Marines FC nyuma yo gutizwa na APR FC.

Uyu munyezamu w’imyaka 21 wanitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino, yaguzwe na AS Kigali ku masezerano y’imyaka ibiri aho azahanganira umwanya n’abarimo Ndayishimiye Eric ‘Bakame’.

Bivugwa ko yatanzweho miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, APR FC yari yaramutije ihabwamo miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda kubera amasezerano y’umwaka umwe yari asigaje.

AS Kigali izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2021/22, yari yifuje abandi banyezamu barimo Ntaribi Steven ukinira Musanze FC na Kwizera Olivier usoje amasezerano muri Rayon Sports.

Ntwari yabaye umukinnyi wa gatanu mushya usinyiye Ikipe y’Abanyamujyi nyuma ya Saba Robert wavuye muri Kiyovu Sports, Uwimana Guillain wavuye muri Etincelles FC, Mugheni Fabrice wavuye muri AFC Leopards na Rugwiro Hervé wari Kapiteni wa Rayon Sports.

Uyu munyezamu yakuriye mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rya APR FC, azamurwa mu Ikipe Nkuru mu 2018. Nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina mu mwaka w’imikino wa 2019/20, yatijwe muri Marines FC.

Ntwari Fiacre wari intizanyo ya APR FC muri Marines FC, yaguzwe na AS Kigali ku masezerano y'imyaka ibiri
Ntwari yari amaze umwaka umwe muri Marines FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .