00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

As Kigali yasinyishije abanyamahanga batatu barimo umunyezamu

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 July 2022 saa 08:41
Yasuwe :

AS Kigali yamaze gutangaza ko yasinyishije abakinnyi batatu b’abanyamahanga barimo umunyezamu wo gusimbura Bate Shamiru baheruka gutandukana.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nyakanga 2022, nibwo Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko bwamaze gusinyisha abo bakinnyi barimo Lawrence Juma wari kapiteni wa Sofapaka yo muri Kenya, myugariro Satulo Edward wo muri Uganda n’umunyezamu Peter Odhiambo wavuye muri Kenya.

Aba bakinnyi uko ari batatu basinye amasezerano y’imyaka ibiri, bakaba baje gusimbura bamwe mu bamaze gutandukana n’iyi kipe ari bo Rurangwa Mossi wagiye muri Police FC na Niyibizi Ramadhan wagiye muri APR FC.

Iyi kipe kandi yamaze kongerera Hussein Shaban Tchabalala amasezerano y’imyaka ibiri bikaba biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu ari na bwo azashyira umukono ku masezerano.

As Kigali izaserukira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup uyu mwaka.

Satulo Edward yavuye muri Wakiso Giants FC yo muri Uganda
Peter Odhiambo aje gusimbura Bate Shamiru
Lawrence Juma wari kapiteni wa Sofapaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .