AS Kigali F.C ishobora kwinjira mu bihe bikomeye nyuma yo gushora asaga miliyari 1 Frw mu myaka itatu ishize

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Nyakanga 2020 saa 04:42
Yasuwe :
0 0

Mbere y’itangira ry’umwaka w’imikino wa 2017/18, AS Kigali ni yo yigaragaje cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ndetse bamwe batangira kuyita ‘Paris Saint-Germain y’i Kigali’. Kuva icyo gihe, imaze gushorwamo asaga miliyari 1 Frw ariko yatwaye igikombe kimwe cy’Amahoro na Super Cup gusa.

Bijyanye n’intego ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buyitera inkunga bwari bufite kuva mu 2017, uwavuga ko AS Kigali itageze ku byo yifuzaga ntabwo yaba yibeshye.

Muri uwo mwaka, AS Kigali yaguze abakinnyi barimo Nshuti Dominique Savio wavuye muri Rayon Sports, Ngama Emmanuel wavuye muri Mukura VS, Ishimwe Kevin wavuye muri Pépinière FC, Ngandu Omar wavuye muri APR FC, Jimmy Mbaraga wavuye muri Marines FC, Ndarusanze Jean Claude wavuye muri Lydia Ludic Burundi Académic na Frank Kalanda yakuye muri Vipers FC yo muri Uganda.

Umwaka w’imikino wa 2017/18, ikipe y’abanyamujyi yawusoje iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona, irushwa amanota atanu na APR FC yabaye iya mbere, mu gihe mu Gikombe cy’Amahoro cy’uwo mwaka yari yasezerewe na Mukura Victory Sports muri 1/8 ku bitego 5-3.

Ni umusaruro utarushimije kuri iyi kipe Umujyi wa Kigali wari washoyemo miliyoni 379 Frw kugira ngo yegukane Igikombe cya Shampiyona.

Kubura igikombe byasize impinduka zikomeye kuri iyi kipe yongeye guhabwa miliyoni 315 Frw mu 2018. Nshimiyimana Eric wari umutoza mukuru yarasezerewe, nyuma aza gusimburwa na Masudi Djuma watangiye akazi Shampiyona ya 2018/19 igeze hagati.

Uyu mutoza wari umaze iminsi atandukanye na Simba SC, yasabye umushahara w’ibihumbi 4$, ariko umusaruro wabaye iyanga kuko yirukanywe nyuma y’amezi atandatu gusa, ikipe isigaranwa na Mateso Jean De Dieu wayifashije gusoza shampiyona iri ku mwanya wa karindwi.

Mateso yafashije AS Kigali kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2019 gifite agaciro ka miliyoni 10 Frw, nyuma yo gusezerera amakipe arimo Rayon Sports na APR FC, ndetse itsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

AS Kigali yegukanye Igikombe cy'Amahoro 2019 itsinze Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma

Kwegukana iki gikombe byatumye n’ubundi ingengo y’imari iyi kipe yari gukoresha mu mwaka ushize w’imikino yiyongera kuko yaserukiye u Rwanda muri CAF Confederation Cup, igakina amajonjora abiri hamwe na KMC yo muri Tanzanie ndetse na Proline FC yo muri Uganda yayisezereye.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko n’ubundi AS Kigali yakoresheje agera hafi muri miliyoni 380 Frw, bijyanye n’abakinnyi benshi yaguze kugira ngo bazayifashe mu mikino nyafurika yitabiriye.

Impeshyi ya 2019 yasize abakinnyi 12 barimo Ndarusanze Jean Claude, Ngama Emmanuel, Nininahazwe Fabrice, Murengezi Rodrigue, Ndayisenga Fuadi, Muhozi Fred, Ntate Djumaine, Ishimwe Kevin, Bizimana Djuma, Nizeyimana Alphonse, Kalanda Frank na Kanamugire Moses bose basezerewe.

Aba basimbujwe abanyamahanga barimo Ekandjoum Essombe Arstide Patrick, Makon Nlogi Thierry na Fosso Fabrice Raymond bose bavuye muri Cameroun, Allogo Mba Rick Martel wavuye muri Gabon na Kwizera Pierrot waguzwe yaravunitse ndetse umwaka ushize w’imikino ukarangira atayikiniye.

Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Rashid Kalisa na Songayingabo Shaffy, ni abandi bakinnyi bari baguzwe n’iyi kipe mu mpeshyi, mu gihe muri Mutarama yongereyemo Umurundi Soudi Abdallah n’Umunya-Nigerie Orotomal Alex.

Iyi kipe yari yongeye kwiharira isoko, yegukanye Super Cup 2019 itsinze Rayon Sports, ariko ntiyahiriwe n’umwaka w’imikino wa 2019/20 wasojwe imburagihe kubera Coronavirus, aho yasoreje ku mwanya wa gatandatu, yaratsinze imikino irindwi gusa muri 23 yakinwe, inganya inshuro 12.

AS Kigali ikina na KMC mu mukino ubanza w'ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup 2019/20

Iminsi mibi irakomanga ku muryango wa AS Kigali

Mu gihe mu mpeshyi ya 2019 havugwaga ko iyi kipe ishobora kwivanga na Kiyovu Sports ariko Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ikaba isubitse icyo cyemezo, kuri ubu hari amakuru avuga ko Ubuyobozi bwa AS Kigali bwamaze kumenyeshwa ko Umujyi wa Kigali ugiye kugabanya ingengo y’imari wayigeneraga, ikava muri miliyoni 350 Frw, ikagera kuri miliyoni 47 Frw ku mwaka.

Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis, yabwiye IGIHE ko Umujyi wa Kigali utarabandikira ubamenyesha icyo cyemezo, avuga ko biramutse bigenze gutyo babyakira, ariko ntacyo byahindura ku mibereho y’ikipe.

Ati “Kugeza ubu ntabwo baratwandikira babitubwira, ariko nubwo byaba bimeze gutyo ntacyo bitwaye. Umujyi wa Kigali ni umuterankunga wa AS Kigali kandi umuntu agutera inkunga bitewe n’ibyo afite, biramutse bigenze bityo ikipe yakomeza kubaho nta kibazo, kandi bigaragaye ko harimo ikibazo bishobora kongera gusuzumwa.”

Bitandukanye no mu myaka yashize aho AS Kigali yakundaga kugura abakinnyi benshi, uyu mwaka imaze kugura abakinnyi babiri gusa barimo Rugirayabo Hassan n’Umurundi Shaban Hussein ‘Tchabalala’.

Gasana yavuze ko abakinnyi bongereyemo ari bo bari bakenewe nubwo bigishoboka ko hari n’abandi bagurwa, kuko isoko ryo kugura abakinnyi rigifunguye.

Hari amakuru ko AS Kigali igiye kugabanyirizwa inkunga yahabwaga n'Umujyi wa Kigali

Umutoza Nshimiyimana Eric yamaze gusoza amasezerano kimwe n’abamwungirije, gusa ubuyobozi buvuga ko mu mwaka ushize w’imikino yitwaye neza mu mikino yo kwishyura ku buryo ibiganiro bari kugirana nibigenda neza, bashobora gukomezanya.

Agaruka ku cyemezo cyo kugabanyiriza abakinnyi imishahara bagahembwa 50% muri ibi bihe bya Covid-19, Gasana Francis yavuze ko ari icyemezo bafashe kugira ngo bagoboke abakinnyi mu gihe batari gukina.

Ati “Ubusanzwe abakinnyi bahemberwa umwaka w’imikino, ntabwo mwakarebye impamvu y’uko amafaranga yagabanyijwe, ahubwo ni byiza ko hari ibyo bagihabwa kandi batari gukina.”

AS Kigali imaze imyaka 14 ishinzwe nyuma yo kwihuza kwa Renaissance FC na Kigali FC mu 2006, ikaba imaze kwegukana igikombe cy’Amahoro inshuro ebyiri mu 2013 na 2019, na Super Cup ya 2013 n’iya 2019.

Ahazaza h'umutoza Eric Nshimiyimana n'abatoza bamwungirije muri AS Kigali, ntiharamenyekana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .