00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Kigali yashimangiye umwanya wa mbere, Rayon Sports na Gasogi United ziratakaza

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ukuboza 2021 saa 08:25
Yasuwe :

Ibitego bya Niyibizi Ramadhan na Sugira Ernest byafashije AS Kigali gusoza umunsi wa gatandatu wa Shampiyona ikiri ku mwanya wa mbere, ni nyuma y’uko yatsindiye Gicumbi FC iwayo 2-1 kuri uyu wa Gatatu.

Igice cya mbere cy’uyu mukino wabereye kuri Stade ya Gicumbi cyarangiye AS Kigali ifite igitego 1-0 cyinjijwe na Niyibizi Ramadhan.

Mu gice cya kabiri, AS Kigali yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sugira Ernest mu gihe icy’impozamarira cyabonetse ku ruhande rwa Gicumbi FC, cyinjijwe na Iradukunda Axel.

Gutsinda uyu mukino byatumye AS Kigali igira amanota 14 ku mwanya wa mbere mu gihe Gicumbi FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota atandatu.

I Rubavu, Kiyovu Sports yafashe umwanya wa kabiri n’amanota 13 nyuma yo gutsindira Etincelles FC iwayo ibitego 2-0 bya Bigirimana Abedi na Ngendahimana Eric.

Rayon Sports yageze ku mwanya wa gatatu n’amanota 11 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 na Espoir FC mu wundi mukino wabereye i Rusizi kuri uyu wa Gatatu.

Nubwo Rayon Sports yari yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Essomba Willy Onana ku munota wa 22, Espoir FC yatsindiwe ibitego bibiri na Muhozi Fred ku munota wa 29 n’uwa 45.

Niyigena Clément yatsinze igitego cyatumye amakipe yombi anganya ku munota wa 54 mu gihe Drissa Dagnogo wa Espoir FC, yahushije penaliti mu minota ya nyuma.

Mu yindi mikino yabaye, Etoile de l’Est yatsinze Gasogi United igitego 1-0 cyinjijwe na Nwosu Samuel Chukwudi mu gice cya mbere, Police FC itsinda Marines FC 1-0 cya Hakizimana Muhadjiri mu gihe Bugesera FC yanganyije na Rutsiro FC ubusa ku busa.

Ku wa Kabiri, Musanze FC yari yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 mu gihe umukino wari guhuza APR FC na Mukura VS wasubitswe kubera ko iyi kipe yambara umukara n’umweru izajya muri Maroc gukina umukino wo kwishyura muri CAF Confederation Cup.

Rayon Sports yanganyije na Espoir FC mu mukino wabereye i Rusizi kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .