AS Kigali yakomye Rayon Sports mu nkokora iyibuza gusatira APR FC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Mutarama 2020 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports iri mu makipe ahataniye igikombe cya Shanpiyona y’uyu mwaka, yakomwe mu nkokora na AS Kigali, amakipe yombi anganya ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 17 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.

Ku ruhande rwa AS Kigali yakiriye umukino, umutoza wayo, Eric Nshimiyimana, yari yakoze impinduka ebyiri ugereranyije n’umukino uheruka, Kalisa Rachid na Rick Martel babanzamo mu mwanya wa Ntamuhanga Tumaini Tity na Nova Bayama.

Kirasa Alain wasigaranye Rayon Sports, yongeye kubanza hanze Sugira Ernest ndetse ashyira mu kibuga abakinnyi babanjemo ku mukino iyi kipe yaherukaga gutsindamo Gasogi United.

Iminota 30 ibanza yaranzwe no gusatirana cyane ariko nta kipe yabonye uburyo bukomeye bugana mu izamu.

Rayon Sports yabonye imipira myinshi y’imiterekano ku makosa yakozwe n’abakinnyi ba AS Kigali, ariko Rutanga Eric na Iranzi Jean Claude bananirwa kuyibyaza umusaruro mu gihe Bizimana Yannick yagowe cyane n’abakinnyi b’inyuma b’ikipe y’Umujyi wa Kigali.

Mbere y’uko igice cya kabiri gitangira, Rayon Sports yakoze impinduka, Sekamana Maxime asimburwa na Sugira Ernest wakinnye umukino we wa kabiri yambaye umwambaro wa Rayon Sports.

Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ ni we wabaye umukinnyi w’umunsi nyuma yo gukuramo umupira ukomeye watewe na Bizimana Yannick ndetse n’irindi shoti rya Sugira Ernest wari umaze kwambura umupira Kalisa Rachid.

Nyuma y’umunota umwe, AS Kigali yashoboraga gufungura amazamu ku buryo bw’umupira Kayitaba Jean Bosco yahereje Rick Martel Mba, ariko uyu munya-Gabon awutera hejuru y’izamu mu gihe Kimenyi Yves yakuyemo ishoti ryatewe na Benedata Janvier.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 35 ku mwanya wa kabiri, irushwa amanota atatu na APR FC ya mbere yo izakira Bugesera FC ejo ku Cyumweru.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Marines FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 mu gihe AS Muhanga yatsinzwe na Gicumbi FC igitego 1-0.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

AS Kigali:Ndayishimiye Eric Bakame, Rusheshangoga Michel, Ahoyikuye Jean Paul, Rurangwa Mossi, Bishira Latif (c), Nsabimana Eric Zidane, Kalisa Rachid, Ndekwe Félix, Rick Martel, Benedata Janvier na Kayitaba Jean Bosco.

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric (c), Ndizeye Samuel, Iragire Saidi, Nizeyimana Mirafa, Kakule Mugheni Fabrice, Omar Sidibé, Sekamana Maxime, Bizimana Yannick na Iranzi Jean Claude.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Mugheni Fabrice afite umupira mu kibuga hagati, azengurutswe na Benedata, Rusheshangoga na Nsabimana Eric, bose bakinira AS Kigali
Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga
Sekamana Maxime yongeye guhabwa amahirwe yo kubanza mu kibuga
Kapiteni wa Rayon Sports Rutanga Eric yitegura guhindura umupira ubwo yari yasatiriwe na Benedata Janvier
Kalisa Rachid ashaka uko yambura umupira Mugheni Fabrice
Nsabimana Eric Zidane na Oumar Sidibe bakurikiye umupira
Bizimana Yannick atera umupira mu gihe Ahoyikuye Jean Paul yamucungiraga hafi
Iranzi Jean Claude ashaka uko acenga Mukonya
Bizimana Yannick atera ishoti mu gihe abakinnyi ba AS Kigali bashakaga uko bakiza izamu
Myugariro wo hagati, Bishira Latif ni we wabanje mu kibuga yambaye igitambaro cya kapiteni ku ruhande rwa AS Kigali
Iradukunda Eric Radu afunga umupira muri uyu mukino wabereye i Nyamirambo
Abafana ba Rayon Sports bari bategereje igitego
Abafana ba Rayon Sports bafata ifoto ubwo umukino wari urimo kuba
NIzeyimana Mirafa yananiwe gutsindira Rayon Sports ku mupira yinjiranye mu rubuga rw'amahina
Rurangwa Mossi ashyira umupira muri koruneri awambuye Nizeyimana Mirafa
Sugira Ernest na Bishira Latif batanguranwa umupira waje mu kirere
Ahoyikuye Jean Paul arenza umupira wari uhinduwe na Rutanga
Bizimana Yannick acenga Rurangwa Mossi

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza