Nshimiye yatangaje ibi mu gihe Rayon Sports ya mbere ndetse itaratsindwa muri Shampiyona, izakirwa na AS Kigali muri uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Aganira na IGIHE, Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali yavuze ko ari umukino uzaba ukomeye, ugiye guhuza ikipe ya mbere n’iya kabiri, ariko biteguye gukora buri kimwe ngo batahane amanota atatu.
Ati “Ni umukino ukomeye kuko Rayon Sports umurongo irimo ntiworoshye, ariko kuri AS Kigali n’abakinnyi dufite, twiteguye neza kandi nta mvune dufite, nta we ufite amakarita atuma atazakina, abakinnyi bose bariteguye ku buryo ntekereza ko uyu mukino tugomba kuwutsinda uko byagenda kose. Ikizasabwa cyose kugira ngo tuwutsinde tuzagitanga ariko tuwutsinde.”
Abajijwe icyo bashingiraho bizera intsinzi, Nshimiye Joseph yavuze ko AS Kigali ari imwe mu makipe ahagaze neza muri Shampiyona y’uyu mwaka, kandi Rayon Sports nta mikino myinshi ikomeye irakina.
Ati “Ntabwo wavuga ngo ntabwo iratsindwa, yatangiye inganya imikino ibiri yayo ya mbere. Erega Rayon Sports ntabwo irahura n’amakipe makuru uretse APR gusa. Ntiturahura, ntirahura na Police FC n’izindi. Ntabwo wayipimira kuri bariya, iriya ni inzira yaciyemo kimwe n’uko natwe hari abo twatsinze, ni yo mpamvu turi ku mwanya wa kabiri.”
Yakomeje agira ati “Navuga ko icyo baturusha ni uko bari bariteguye mbere, twe dutangira Shampiyona tutameze neza, ariko ubu urebye abakinnyi dufite, ikipe ihari, ubunararibonye buri mu ikipe, ntekereza ko ari twe tunafite ubusatirizi bwiza buzaha akazi ababo rwose. Simbona ba Aimable bafata ba Tchabalala na Okwi ngo tubaburemo ibitego.”
Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali yashimangiye ko “Uko byagenda kose tuzayitsinda kandi ibitego birimo ikinyuranyo, ntabwo bizaba ubusa ku busa cyangwa 1-1, bizaba ari byinshi kuko tuzakina umukino ufunguye.”
Ku bijyanye no kuba Rayon Sports bagiye guhura ifite abafana benshi kurusha AS Kigali, ni ba nta gitutu bishyira ku bakinnyi b’iyi kipe y’Abanyamujyi, Nshimiye yavuze ko n’abo bababara nk’ababo.
Ati “Buri gihe icyo mbwira abahungu ni kimwe, iriya nduru mwumva, bariya bafana bari hariya ni abanyu. Biroroshye. Umurindi w’abafana biterwa n’ibikuri mu mutwe kandi iteka iyo twakinnye na Rayon Sports, abafana ba APR baba baturi inyuma, twakina na APR FC, aba Rayon bakaba baturi inyuma.”
“Uzarebe ku wa Gatandatu nitubatera igitego abantu bazitera hejuru uko bazaba bangana. Ntabwo ikipe zose zigira abafana bangana ku Isi. Umunsi twatwaye igikombe cya Shampiyona muzabireba.”
Yijeje ko umukino wa AS Kigali na Rayon Sports utazaba mu magambo nk’uko bikunze kugenda ku mikino myinshi ikomeye mu Rwanda, ahubwo wo uzagaragaramo ibitego.
Ati “Abafana nababwira ko bazareba umupira mwiza ufunguye, umupira uzabonekamo ibitego utari nk’iriya Derby yabaye mu bafana mu kibuga ikabura. Bazaze barebe ibitego kandi batangire bagure amatike hakiri kare kuko guhera ku wa Gatanu ibiciro bizahinduka, batazahenderwa ubusa kandi uwo mukino bazawureba.”
Nyuma y’imikino 12 imaze gukinwa, Rayon Sports iyoboye Shampiyona n’amanota 30, ikurikiwe na AS Kigali ya kabiri n’amanota 23.
Ikipe ya AS Kigali yashyize ahagaragara ibiciro by’umukino ukomeye w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona izakiramo Rayon Sports ku wa Gatandatu saa Kumi n’Ebyiri, kuri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino uzahuza AS Kigali ya kabiri n’amanota 23 ndetse na Rayon Sports ya mbere muri Shampiyona… pic.twitter.com/hJtQ1r3asG
— IGIHE Sports (@IGIHESports) December 10, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!